Hatowe Umunyamabanga Mukuru wa CNOSR

Rutagengwa Philbert niwe watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Comité National Olympique et Sportif du Rwanda (CNOSR) mu nama y’inteko rusange yayo idasanzwe yateranye kuwa 24.01.2015, yari igamije kuzuza komite nyobozi hatorwa Umunyamabanga Mukuru. Yasimbuye kuri uwo mwanya Habineza Ahmed weguye taliki 25.11.2014, akaba yari yatowe hamwe n’abandi bagize komite nyobozi ya CNOSR taliki 20.04.2013.

Rutagengwa Philbert umunyamabanga mukuru wa CNOSR
Rutagengwa Philbert umunyamabanga mukuru wa CNOSR

Abakandida batatu bahataniraga uwo mwanya bakurikiranye mu majwi ku buryo bukurikira: Rutagengwa Philbert 27/46, Busabizwa Parfait 17/46, Bizimana Dominique 2/46.

Rutagengwa yaturutse mu ishyirahamwe allergic diseases in children ry’umukino wo kwoga,  akaba yari asanzwe akuriye komisiyo y’amategeko n’imyitwarire muri CNOSR kuva mu 2007. Komite nyobozi ya CNOSR igizwe n’abantu barindwi:

Bayigamba Robert, perezida

Gashugi Phophina, visi perezida wa mbere

Manirarora Elie, visi perezida wa kabiri

Rutagengwa Philbert, umunyamabanga mukuru

Uwayo Théo, umubitsi

Rwemalika Félicité, umujyanama

Dusine Nicolas, umujyanama

Minisitiri Habineza J. n'abagize komite nyobozi ya CNOSR
Minisitiri Habineza J. n’abagize komite nyobozi ya CNOSR

Mbere yo gutangira imirimo y’iyo nteko rusange idasanzwe ya CNOSR, habanje umunota wo kunamira abakinnyi babiri baherutse kwitaba Imana mu Rwanda, Gasigwa Jean Claude wakinaga tennis na  Dusquene Christophe wakoraga isiganwa mu modoka.

Abanyamuryango ba CNOSR
Abanyamuryango ba CNOSR

Mu butumwa Minisitiri wa siporo n’umuco, Habineza Joseph yagejeje ku bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino, yabasabye akomeje gukora igenemigambi bakagaragaza bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2015, icyo amashyirahamwe bakuriye azaba yagezeho mu mikino mu mwaka wa 2020.

Yanatangaje ko hateganyijwe itorero ry’abari mu nzego zinyuranye z’imikino hamwe n’abakinnyi, bakazava mu ngando bagaragaje imihigo bazaba biyemeje kwesa.

BASKETBALL: Programme de Développement de la Structure Sportive de Basketball

Depuis le 17 Janvier 2015 jusqu’au 15 Juin 2015 à Kigali se déroule un stage technique des entraîneurs de basketball initié par la Fédération Rwandaise de Basketball (FERWABA) et financé par la Solidarité Olympique à travers le Comité National Olympique et Sportif du Rwanda (CNOSR) à coût de 30.000 dollars américains.

Un chèque de la première tranche de 21.000 dollars américains a été remis au président de la FERWABA, Mr MUGWIZA Désiré, par le président du CNOSR, Mr BAYIGAMBA Robert.

Le président de la FERWABA (à gauche) et le président du CNOSR (à droite)
Le président de la FERWABA (à gauche) et le président du CNOSR (à droite)

Ce stage qui vise la formation des entraîneurs compétents pour la détection et la sélection des jeunes talents en basketball est dirigé par Blaise LOUAMBA BALEKETA, expert instructeur entraîneurs FIBA, a été ouvert officiellement par le président du Comité National Olympique et Sportif du Rwanda Monsieur Robert BAYIGAMBA. Il est destiné à 20 entraîneurs qui formeront 500 jeunes de 11 à 14 ans sélectionnés.

Représentants du CNOSR, de la FERWABA, l'instructeur et les entraîneurs stagiaires
Représentants du CNOSR, de la FERWABA, l’instructeur et les entraîneurs stagiaires

Parmi les thèmes qui seront abordés figurent les critères de détection et de catégorisation des jeunes talents, les fondamentaux du jeu de basketball, la structuration d’un projet des jeunes,etc.