Ikipe y’igihugu yerekeje muri shampiyona y’afurika muri Egypt.

Ikipe y’igihugu ya Taekwondo yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2016 yererekeza mu Misiri aho igiye kwitabira championat d’Afrique izabera mu mujyi wa Port Said.

Iyi kipe yari imaze hafi amezi atatu arenga iri mu mwiherero mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ya Afurika izabera mu Misiri. Umunyabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda abajijwe uko imyiteguro yagenze n’igihe amarushanwa azabera,  yagize ati “Imyiteguro bari bamazemo hafi amezi atatu yagenze neza k’uburyo biduha ikizere cyo kuzitwara neza muri iri rushanwa ry’Afurika tugiye kwitabira kandi ibyo bigashimangirwa  bamaze kuyirangiza. Bazahaguruka kuri uyu wa kabiri ariko amarushanwa azaba hagati ya tariki 19 na 21 Gicurasi 2016.

Umuyobozi wa Sport muri Minispoc, Bwana Emmanuel Bugingo waje guha impanuro iyi kipe mbere y’uko ihaguruka mu Rwanda, yibukije abagize iyi kipe ko igihe kigeze ngo abanyarwanda batware imidali.

Ati “Igihe kirageze ngo abanyarwanda begukane imidali, namwe nta kindi tubatumye uretse Imidali.” 

Bugingo ashyikiriza ibendera ry'u Rwanda Captain Iyumva Regis

Bwana Emmanuel Bugingo ashyikiriza ibendera ry’u Rwanda Captain Iyumva Regis

Bugingo yongeyeho ko bitera ishema  igihugu ndetse bigatanga n’isura nziza iyo abakinnyi begukanye imidali mu marushanwa mpuzamahanga: “N’iby’igiciro kubona abakinnyi begukana umudali, Kwitabira no gushaka ubunararibonye byararangiye, tubatumye imidali ndetse no guhesha ishema igihugu, Nk’u Rwanda tubari inyuma twese kandi turabifuriza intsinzi, Ibendera ry’igihugu tubahaye muzarigarurane Imidali.”

Bugingo Emmanuel Ashyikiriza ibendera ry'u Rwanda Captain Iyumva Regis

Ubwo Bugingo yaramaze gushyikiriza Impanuro ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Misiri

Muri iyi mikino u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri mu byiciro bibiri bitandukanye (Kyrogi na Poomse), ariko ntiruzaserukirwa mu cyiciro cy’ababana n’ubumuga (Para-Taekwondo). Ku ruhande rw’ikipe ya Kyrogi (Imirwano), U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 9 (Abagabo 6 n’abakobwa 3), Mu gihe ku ruhande rwa Poomse (Imyiyerekano binyuze mu mico n’imigenzo ya Taekwondo) u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 3 (Abagabo 2 n’umukobwa 1.)

Urutonde (Kyrogi Team)

  1. IYUMVA Regis (Captain) -58 KG
  2. NIZEYIMANA Savio -74 KG
  3. MWEMEZI Cedrick -80KG
  4. NDUWAYEZU Martin -64 KG
  5. MUNYAKAZI Vincent -63KG
  6. TWAGIRIMANA Emmanuel -68 KG
  7. MUSHAMBOKAZI Zura -49KG
  8. UWABABYEYI Delphine -46KG
  9. NDACYAYISENGA Aline -63KG

Urutonde (Poomse Team)

  1. Mbonigaba Boniface
  2. Birushya Emmanuel
  3. Musambokazi Zura

Tubibutse ko Muri Werurwe, ikipe y’igihugu yitabiriye imikino ya Chairman’s Cup i Mombasa muri Kenya, mu bakinnyi 11 bari bagiyeyo bahagarariye u Rwanda 10 batahukanye imidali harimo n’ine ya zahabu.

Ku ruhande rwa Kyrogi, U Rwanda ruzaba rutozwa na Bagire Allain Irene yungirijwe na Mbonigaba Boniface nk’uko bisanzwe mu gihe Poomse izaba itozwa na Master Jeong Ji MAN.

Tubibutse ko amarushanwa azaba hagati ya tariki 19 na 21 Gicurasi 2016, akazabera i Port Said mu Misiri.

Comments for this post are closed.