Imyiteguro y’Imikino Nyafurika – Brazzaville 2015

Hagamijwe gutangira imyiteguro y’imikino nyafurika (All Africa Games / Jeux Africains ) izabera i Brazzaville muri Congo umwaka utaha wa 2015, hateranye inama ya mbere yayobowe na bwana BUGINGO Emmanuel ushinzwe imikino muri minisiteri ya siporo n’umuco, wari kumwe na bwana MANIRARORA Elie visi perezida muri komite olempike n’imikino mu Rwanda ushinzwe amashyirahamwe y’imikino. Nk’uko byasobanuwe na bwana BUGINGO, icy’ingenzi kwari uguhwitura amashyirahamwe y’imikino ngo ashyire umwete mu gutegura abakinnyi bateganya kuzajyana mu mikino nyafurika, kandi anagaragaze gahunda y’imyitozo n’ibindi muri rusange bijyana n’imyiteguro.

Muvunyi Hermas
Muvunyi Hermas

Hemeranyijwe ko ibyo amashyirahamwe y’imikino asabwa azabitanga bitarenze taliki 11.12.2014, ari nacyo gihe hazaterana indi nama.

Iyo nama ya mbere yarimo abahagarariye imikino 10 u Rwanda ruteganya kuzohereza muri iyo mikino nyafurika, ariyo: handball, tennis, umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, fencing, imikino ngororamubiri yo kwiruka ku maguru, taekwondo, volleyball, beach volleyball n’imikino y’abafite ubumuga.

Imikino nyafurika iba buri myaka 4, ku nshuro yayo ya 11 iteganyijwe kuzabera i Brazzaville muri Congo kuva taliki 04 kugeza kuya 19.09.2015. Mu mikino nyafurika iheruka yabereye i Maputo muri Mozambique mu mwaka wa 2011, u Rwanda rwahagarariwe n’amakipe 11 y’imikino 10: basketball ikipe y’abagore n’iy’abagabo, iteramakofe, isiganwa ku magare, karate, umukino wo kwoga, taekwondo, tennis, volleyball, beach volleyball, imikino ngororamubiri yo kwiruka ku maguru n’imikino y’abafite ubumuga. U Rwanda rwatahanye imidari ibiri yatwawe na MUVUNYI Hermas, uwa zahabu mu kwiruka metero 400 n’uwa feza mu kwiruka metero 800 mu mikino y’abafite ubumuga.

Comments for this post are closed.