Siporo kuri Bose: Komite Olempike yahuguye abantu bari mu byiciro bitandukanye kuri siporo kuri bose.

Tariki 17 kugeza tariki ya 19 Mutarama 2018 i Nyanza  mu kigo cya Komite Olempike y’u Rwanda “Centre des jeunes Olympafrica” habereye amahugurwa  y’iminsi 3  agenewe abantu bari mu byiciro bitandukanye, bagira uruhare mu bikorwa bya siporo kuri bose.

IMG_6453

Aya mahugurwa yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda yitabiriwe n’abantu 45 barimo abashinzwe ibikorwa bya siporo mu turere twose uko ari 30 na bamwe mu bahagarariye amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda.   Aya mahugurwa akaba ari umwanya mwiza  kugira ngo  habeho ubukangurambaga, kuzamura ubumenyi no gusangira ubunararibonye  mu mitegurire y’ibikorwa bya Siporo kuri bose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme   watangije aya mahugurwa ku mugaragaro  yasabye abayitabiriye  gushishikariza abaturage kwitabira siporo kuko  ifasha umuntu kugira ubuzima bwiza ndetse ikaba yanatunga umuntu ku wayitangiye akiri muto.

Nzabanterura Eugène usanzwe ari umujyanama akaba anakuriye komisiyo ishinzwe siporo kuri bose muri Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko bateguye aya mahugurwa ku bufatanye na  Solidalite Olempike kugira ngo bungure abantu ubumenyi kuri siporo ya bose n’uburyo itegurwa.

Yakomeje avuga ko hari aho byatangiye kandi bikorwa neza.  Ati Hari aho bikorwa kandi neza, twatumiye aba bantu cyane abashinzwe siporo mu turere   kugura ngo   bunguke ubumenyi kandi banasangire ubunararibonye n’abategura iyi siporo kuri bose  babikora neza”.

Nzabanterura avuga ko siporo kuri bose ari uburenganzira bwa buri muntu,  abagore,  abana,  abafite ubumuga n’abandi ko bose bagomba gufashwa kugira ngo bibone muri iki gikorwa.

Yakomeje avuga ko muri aya mahugurwa bazarebera hamwe imbogamizi zituma iyi siporo kuri bose idakorwa neza,  nyuma nka Komite Olempike bakore ubuvugizi ku nzego nkuru zishinzwe siporo kugira ngo bizagende neza.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa akaba ashinzwe urubyiruko,  umuco na siporo mu Karere ka Karongi, Bihira Innocent  yatangaje ko aya mahugurwa azabagirira akamaro kuko azabafasha gusobanukirwa kurushaho uko siporo kuri bose ikorwa n’uko itegurwa  bityo nabo bakazabisobanurira abaturage kugira ngo bayitabire.

Yakomeje avuga ko abaturage benshi gukora siporo batarabigira umuco ari nayo mbogamizi bakunze guhura nayo ariko ko ikorwa rimwe mu kwezi gusa ikaba itaritabirwa ku kigero kifuzwa.

Nk’abantu bahura n’abatutage kenshi   Bihira avuga  ko bagiye kurebera hamwe ingamba  ku cyakorwa ndetse no kwigira ku babikora neza  nko mu Mujyi wa Kigali.

Aya mahugurwa ari muri gahunda ya Komite Mpuzamahanga Olempike “CIO”  by’umwihariko ishami ryayo rya siporo muri sosiyete “Sport et société” rigamije ibikorwa byo gukangurira no gufasha abaturage b’ingeri zose kandi bo ku isi yose, gukora siporo n’igororangingo kuko ari ntasimburwa ku buzima bwa muntu mu kuwuha ubudahangarwa no kuwurinda uburwayi butandukanye.

Aya mahugurwa yasojwe tariki 19 Mutarama 2018 asozwa n’igikorwa cyo gutegura no gukora siporo kuri bose, cyahurije hamwe abaturage bo mu Mujyi wa Nyanza, abakozi n’abayobozi b’Akarere ka Nyanza n’ab’Intara y’Amajyepfo ; abayobozi n’abakozi ba Komite Olempike y’u Rwanda. Iki gikorwa cyayobowe n’inararibonye zisanzwe zitunganya gahunda ya siporo mu Mujyi wa Kigali «Car free day.»

Comments for this post are closed.