RIO 2016: UMURUNGI Johanna Yitwaye neza, Adrien ntiyabasha kurangiza isiganwa.

Ku munsi wa mbere w’amarushanwa ku banyarwanda muri Jeux Olympiques Rio 2016 kuri uyu wa gatandatu 06.08.2016 hakinnye babiri :
NIYONSHUTI AADRIEN mu isiganwa ku magare road race na UMURUNGI JOHANNA mu mukino wo kwoga.
– NIYONSHUTI ADRIEN ntiyashoboye kurangiza isiganwa rya 237 km, kuko yabanje kugira ikibazo cy’igare, nyuma yo guhabwa irindi akora impanuka yatumye adakomeza; amaze kugenda km zisaga 50.

Abasiganwa batangiye ari 144 hasoza 63.
1.VAN AVERMAET (Belgique) 6H10’05’’ umudari wa zahabu
2.FUGLSANG JACOB (Danemark) 6H10’05’’ umudari wa feza
3.MAJKA RAFAL (Pologne) 6H10’10’’

– UMURUNGI JOHANNA mu gusiganwa kwoga ahareshya na 100 m batterfly, mu itsinda ry’amajonjora (heat / serie) yarimo ry’abakinnyi 5 yabaye uwa 4 akoresheje 1’11’’92; akaba atashoboye gukomeza mu cyiciro cyisumbuye. Yagabanyijeho amasegonda ku 2 bihe yari asanganywe bya 1’13’14.
Muri iryo tsinda uwa 1 yabaye MARDINI YASRA (Refugiee Olympic Team) 1’09’’21

Utahiwe ni IMANIRAGUHA ELOI, kuwa 4 uzasiganwa mu kwoga 50 m freestyle.

13895245_1240095059342094_6092550873748971416_n

UMURUNGI Johanna

13895148_1240094702675463_5916810795940376175_n

Adrien NIYOSNHUTI

Comments for this post are closed.