Taekwondo: 24 basoje Stage Technique

26

Abatoza 24 basoje Stage Technique yari imaze iminsi 4 iyobowe na KIM Hongsik ufite DAN 7 k’ubufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda.

26

Abatoza 24 barimo n’abatoza bakuru b’ikipe y’igihugu  ndetse n’abandi baturutse mu ma Club atandukanye mu ntara zitandukanye z’Igihugu.

Iyi Stage yari iyobowe n’umutoza w’inararibonye ukomoka muri Korea akaba yari igeze kuba umutoza wa Libya ndetse na Philippine gusa magingo aya akaba ari inzobere (Expert) ya Federation y’isi mu guhugura no kwigisha Abatoza batandukanye.

Bamaze iminsi 4 bagurwa ndetse basobarurirwa byimbitse ibijyanye na Technique mi mitoreze

Bamaze iminsi 4 bahugurwa ndetse basobarurirwa byimbitse ibijyanye na Technique mu mitoreze.

Guhera ku wa mbere tariki ya 27, abatoza bose uko ari 24 bahugurwaga ndetse bagasobanurirwa byimbitse Technique zitandukanye zikoreshwa mu mitoreze igezweho (mu buryo bwa Theory na Practical).

Mu isozwa ry’iyi Stage, Bagire Allain Irene immunity ari n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kyrogi, yavuze mu izina ry’abatoza bose bahuguwe, yatangaje ko bungukiye byinshi muri iyi Stage ndetse aboneraho no gushimira cyane Komite Olimpike ndetse na Master Kim Hongsik.

DSC09413

Coach Bagire yatangaje ko hari byinshi bungukiye muri iyi Stage bigiye gutuma urwego rw’imitoreze ruzamuka.

“Ni byinshi twungukiye muri iyi Stage tumazemo iminsi ine, N’ibyiciro kuko Technique n’ubumenyi twungukiyemo hano tugiye kubisangiza  igihugu cyose mu rwego rwo kuzamura Taekwondo Nyarwanda ku rwego rwiza rwifuzwa na buri wese.”

President Wa Federation, Dr Hakizimana David, yashimiye byimbitse abatumye iyi Stage igerwaho by’umwihariko Komite Olempike ndetse yibutsa abatoza bahuguwe ko ibyo bavanye muri iyi Stage bidakwiye kujya kubikwa mu mitwe gusa ahubwo bikwiye gukwirakwizwa u Rwanda rwose.

DSC09426

Dr HAKIZIMANA yibukije abatozako ibyo bavanye muri iyi Stage bidakwiye kujya kubikwa mu mitwe yabo gusa.

“Ndashimira cyane Komite Olempike, Matser KIM , WTF n’abandi bose bagize uruhare ngo Iyi Stage igerweho. Ndibutsa kandi abatoza mwese mwahuguwe ko ubumenyi muvanyemo budakwiye kuguma mu mitwe yanyu gusa, mu busakaze igihugu cyose.”

RUTAGENGWA Philbert, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike wari uhagarariye Komite Olempike muri uyu muhango nk’umufatanyabikorwa mukuru yashimiye Federasiyo ya Taekwondo ubwitange n’ingufu ikoresha mu guteza imbere Taekwondo mu Rwanda, abizeza gukomeza ubufatanye.

RUTAGENGWA Philbert, Umunyabanga wa Komite Olempike

RUTAGENGWA Philbert, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike

Master KIM Hongsik ubwo yasezeraga abatoza 24 bose bamaranye iminsi 4, yashimye urwego abatoza b’u Rwanda bagezeho.

Abatoza bose uko ari 24 bashyikirijwe Certificate ihamya ko bakoze amahugurwa y’imitorezo, ndetse abahize abandi mu kwitwara neza bashimirwa mu ruhame na Master KIM Hongsik.

Amafoto :

1

Stage yakorwa mu gitondo ndetse na Ni mugoroba

5

Dr HAKIZIMANA ashyikiriza Certificate Master KIM Hongsik

18

Master KIM Hongsik ubwo yashimiraga abitwaye neza muri iyi Stage imaze iminsi 4

112530

Comments for this post are closed.