Amarushanwa ya Beach-Volleyball2016 yarangiye ibikombe bibonye ba nyirabyo

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeli 2016 nibwo hasozwaga imikino ya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach-Volleyball), amarushanwa yari amaze iminsi ibiri aho igikombe cyegukanwe n’ikipe ya Patrick Cavalo afatanyije na Ntagengwa Olivier mu cyiciro cy’abagabo.

Olivier & CavaloPatrick Cavalo (Ibumoso) na Ntagengwa Olivier (iburyo) batwaye igikombe cya BeachVolleyball 2016

Mutatsimpundu na CharlotteMutatsimpundu Denyse (ibumoso) na Nzayisenge Charlotte (iburyo) niyo kipe yatwaye igikombe cya BeachVolleyball mu bakobwa

Iyi kipe yaje kwegukana iki gikombe nyuma yo gutsinda ikipe yari igizwe na Ndahimana Uzziel Masizo ndetse na Rulinda Olivier ku mukino wa usoza amarushanwa nyuma yuko na none bari bamaze gusezerera ikipe yari igizwe na Mutabazi Elie afatanyije na Ndamukunda Flavier.

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugori, igikombe cyatwawe n’ikipe ya Mutatsimpundu Denyse afatanyije na Nzayisenga Charlotte, ikipe yamaze kwiharira iri rushanwa bigendanye n’imyaka imaze kuryegukana.

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Nkurunziza Gustave yabwiye abanyamakuru ko uyu mwaka uko bateguye irushanwa byarushijeho kuba byiza bigendanye n’umubare w’amakipe yiyongereye mu byiciro byose. Yagize ati:

“Uyu mwaka ahubwo tubona byararenze ijana ku ijana kuko ukurikije umubare w’amakipe yitabiriye usanga ari hejuru y’ayo twabonye umwaka ushize.Uyu mwaka hose yariyongereye (amakipe) haba mu bakanyujijeho ndetse no mu basanzwe bakina Volleyball isanzwe (Indoor Volleyball).

Bikaba ari nayo mpamvu mwabonye ko kuwa Gatandatu hari imikino yo mu majonjora yaraye idakinwe kandi ubusanzwe twakinaga imikino y’amajonjora tugakina na ¼ bikarara birangiye hanyuma umunsi ukurikiraho tugakina ½ cy’irangiza ndetse n’imikino ya nyuma.Ku bwacu (FRVB) ku mitegurire tubona byaragenze neza birenze ijana ku ijana ukurikije nuko twari tubyiteze kandi tukaba twizera ko n’umusaruro ubwawo uzaba mwiza”.

Nkurunziza GustaveNkurunziza Gustave umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

MasumbukoMasumbuko umutoza wa RRA VC yakinaga mu cyiciro cy’abakanyujijeho

Beach VolleyballAbakunzi ba Beach-Volleyball ntabwo ari abanyarwanda gusa

Beach VolleyballAmwe mu makipe y’abakanyujijeho 

Cavalo na OlivierNtagengwa Olivier na Patrick Cavalo (bambaye umutuku n’umuhondo) bagiye bigaragaza ko bashoboye Beach-Volleyball

Mukantambara na Hakizmana Judith

Mukantambara Seraphine (ubanza) na Hakizimana Judith imwe mu makipe yitabiriye iri rushanwa bavuye muri RRA VC

MINISPOC

Lt.Col Patrice Rugambwa (hagati) umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC yari yaje ku mikino 

Beach VolleyballAmakipe uyu mwaka yariyongereye kurusha umwaka ushize

Beach Volleyball

Beach VolleyballNi imikino iba irimo uguhangana gukomeye

Beach VolleyballIkipe ya Uwihirwe Jean Claude na Uwimana Fiston ni imwe mu makipe yagaragaje ubuhanga muri Beach-Volleyball

Bosco

Bosco umushyushyarugamba uba wisekereza abaje kureba imikino nawe ni umwe mu bantu baryoheje irushanwa

Lt.Col Patrice Rugambwa

Lt.Col Patrice Rugambwa PS muri MINISPOC yari umushyitsi mukuru ku mikino ya nyuma 

Mutatsimpundu DenyseMutatsimpundu Denyse usanzwe ari kapiteni wa APR VC n’ikipe y’igihugu yatwaye igihembo nyuma yo gufatanya na Charlotte

Source: Inyarwanda.com

Comments for this post are closed.