Basketball: U Rwanda rwavuye ku batoza 7 rugera kuri 30 bafite amahugurwa y’icyiciro cya kabiri.

Abatoza 30 basoje amahugurwa y’icyiciro cya kabiri cy’ubutoza ku wa 11 Gicurasi 2018, basabwe kugaragaza itandukaniro bagatanga umusanzu mu iterambere ry’uyu mukino bahereye mu bato mu gihugu hose kabone n’iyo baba bakorera ubushake.

IMG_5105
Abatoza bitabiriye amahugurwa nahawe impamyabumenyi (Certificates).

Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda aterwa inkunga na Solidarite Olympique. Aya mahugurwa yatangiye kuwa 6 Gicurasi 2018 amara iminsi itandatu abera kuri Stade Amahoro.

Yitabiriwe n’abatoza 30 b’amakipe atandukanye, yaba akina shampiyona, amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye n’abandi bari basanzwe bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (level One) mu butoza bashaka iy’icya kabiri bahugurwa na Dr. Mohamed Habib Cherif, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatoza ba basketball muri Afurika ukomoka muri Tunisia.

IMG_4134

IMG_4245
Umutoza mpuzamahanga, Dr. Habib Cherif yigisha uko batoza.

Mu Rwanda ni abatoza barindwi gusa bari basanzwe bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu butoza barimo Mutokambali Moise wahoze atoza ikipe y’igihugu, Ahishakiye Alexandre, Buhake Albert, Kalima Cyrille, Bahige Jacques, Ngirimana Jean Chrysostome na Bahufite Jean.

Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike mu Rwanda, Rwemalika Felicite, wasoje aya mahugurwa, yasabye abayahawe kuzakoresha neza ubumenyi bungutse, abadasanzwe bafite amakipe batoza bagakoresha kwitanga kuko byanze bikunze inyungu bazazibona.

IMG_5115
Visi Perezida wa mbere wa CNOSR, Madam RWEMALIKA Felicite.

Yagize ati “Ni byiza guhora abantu bihugura kuko haba hari nk’amategeko mashya baba batazi. Batahanye umurava, bahigiye gukoresha ubumenyi bungutse kugira ngo bateze imbere umukino, n’abadafite amakipe biyemeje ko bazakora nk’abakorerabushake wenda nyuma bitewe n’umusaruro batanga n’ako kazi kakaboneka.”

Rwemalika yavuze ko amahugurwa nk’aya azakomeza guhabwa n’abatoza bo mu yindi mikino ndetse n’abandi bantu bose bari mu nzego zigira uruhare mu guteza imbere siporo kuko byagaragaye ko igihe umuntu akora ibyo azi n’umusaruro atanga wiyongera.

Visi Perezida wa kabiri wa Ferwaba, Nyirishema Richard, we yavuze ko kuba aya mahugurwa yarasojwe n’abagore babiri gusa, abandi 28 ari abagabo ni ikibazo gikomeye ariko nk’ubuyobozi bazakomeza gushishikariza abategarugori kuza muri uyu mukino ari benshi.

Yagize ati “Ikibazo cy’abagore bake ntabwo kiri mu batoza gusa kuko no mu bakinnyi dufite amakipe make y’abakobwa ugereranyije n’abahungu. Ni ikibazo tutarebera kuri aya mahugurwa kuko abitabiriye icyiciro cya kabiri aruko hari n’icya mbere barenze.”

Yakomeje agira ati “Nibaza ko mbere yuko tugira abakinnyi benshi twakagombye abatoza benshi b’abagore kuko hari abakinnye Basketball ariko benshi muri bo bagenda baducika. Bamara gushaka abagabo bagahita bahagarika byose. Twihaye intego ko tugomba gushishikariza abagore cyane cyane abakinnye kuko nibura bo basanzwe bazi Basketball bagatangira kuba abatoza.”

IMG_4753
Dr. Habib akosora umutoza witabiriye amahugurwa.
IMG_4868
Dr. Habib yahawe impano mu rwego rwo kumushimira.

Andi mafoto: https://www.flickr.com/photos/158785774@N02/sets/72157694971379211

Comments for this post are closed.