Ukwegura kw’Umunyamabanga Mukuru wa CNOSR

Uwari Umunyamabanga Mukuru wa CNOSR, bwana HABINEZA Ahmed, kuwa kabiri taliki ya 25 ugushyingo 2014 yeguye kuri iyo mirimo. Nk’uko bikubiye mu nyandiko yagejeje ku bagize komite nyobozi ya CNOSR, yeguye ku mpamvu ze bwite; kandi nyuma yo gusuzuma iyo nyandiko bakiriye ubwegure bwe banamushimira imirimo yakoze n’ubwitange yagize.

HABINEZA Ahmed
HABINEZA Ahmed

Nk’uko amategeko abiteganya, mu gihe kiri imbere hazaterana inteko rusange idasanzwe ya CNOSR, izatora Umunyamabanga Mukuru mushya. Mu gihe cy’inzibacyuho, imirimo y’umunyamabanga Mukuru wa CNOSR irakorwa na bwana MANIRARORA Elie, visi multiple sclerosis wa kabiri wa CNOSR.

Bwana HABINEZA Ahmed kimwe n’abagize komite nyobozi ya CNOSR batowe n’inteko rusange yateranye taliki ya 20 mata 2013.