Ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ryatangaje kuri uyu munsi(Tariki 5,Ukwakira 2018)ko u Rwanda ruzakira inama rusange y’umwaka wa 2019 y’iri shyirahamwe ndetse n’inama nyunguranabitekerezo. Inama rusange,ihuriza hamwe abayobozi ba siporo baturuka mu bihugu 71 ndetse n’ubutware bugize umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza,izabera mu murwa mukuru w’u Rwanda,Kigali,kuva tariki ya 3 kugera ku ya 6 Nzeli 2019.Bizaba ari ikimenyetso cy’isabukuru y’imyaka 10 U Rwanda rumaze rwongerewe ku rutonde rw’ibihugu bigize uyu muryango uhereye muri 2009,ndetse iyi nama izaba umwaka umwe mbere y’uko u Rwanda rwakira inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu mwaka wa 2020.
Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Louise Martin CBE yagize ati:
Ubunyamuryango bw’u Rwanda muri uyu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ni ubw’umwihariko ndetse twakiriye aya mahirwe yo kwizihizanya ndetse no gusabana n’umunyamuryango wacu muto mu muryango wa siporo.Batugejejeho inyandiko isaba kwakira iyi nama igaraza ubushake bwinshi bwo kugera ku ntsinzi ndetse n’uburyo byagerwaho-kandi babona iyi nama rusange nk’ibuye ry’akamaro bazakandagiraho batera intambwe igana kuri iriya nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2020.
U Rwanda ni igihugu cyo kureberwaho,gifite ubuyobozi bwa siporo bushishikariye ibyo bukora ndetse bunagaragaza ibikorwa budategereje ko ibintu byikora -kandi twese hamwe turi guharanira ko hasigara umurage mwiza ufitiye inyungu ubuzima bw’abantu mu Rwanda ari nacyo gihugu kizakira iyi nama,hashingiwe ku ndangagaciro rusange ndetse n’intego z’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.”
Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza mu Rwanda,Bwana Valens Munyabagisha yagize ati:
“Dutewe ishema no kuba twaratorewe kwakira inama rusange y’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2019.Turifuza kubyaza umusaruro ufatika iki gikorwa cy’ingenzi,tukubaka ishusho nziza y’u Rwanda ndetse n’iy’uyu muryango wose muri rusange,kandi tukanatanga inkunga mu guteza imbere ibikorwa bya siporo duhuriyeho,iby’ubuzima muri rusange ndetse n’iby’ubukungu. Abakinnyi bacu ndetse n’itsinda ryose muri rusange bazaba batewe ishema no kwakira iyi nama-bakirana urugwiro itsinda rinini ry’abagize ishyirahamwe ry’imikino y’uyu muryango rizasesekara I Kigali muri Nzeli,umwaka utaha.
U Rwanda rukomeje kuba ahantu hatorerwa kwakira inama mpuzamahanga,kandi abazitabira iyi nama bazabona ukuntu umurwa mukuru w’u Rwanda,Kigali uko imyaka ihita wabaye:ipfundo ry’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse ukaba n’ishema rya buri munyarwanda.”
Iyi nama rusange izabera mu nzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika(US$ 300 million),izwi nka Kigali Convention Center,ikaba yarafunguwe ku mugaragaro muri 2016.Ibintu by’ingenzi bizibandwaho muri iyi nama rusange ni amatora y’iri shyirahamwe aba buri myaka ine,iterambere rikomerejeho ry’imiyoborere ndetse n’amabwiriza y’iri shyirahamwe,ndetse no kwemeza gahunda ivuguruye ya Transformation 2022.
U Rwanda rwakiriye “The Gold Coast 2018 Queen’s Baton Relay”guhera tariki 22 kugeza kuri 25 Werurwe 2017,maze ikoresha ayo mahirwe mu kwibanda ku hahise,igihe cya none ndetse n’ahazaza h’igihugu.
U Rwanda rwatangiriye imikino yarwo y’umuryango uhuza uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza I Delhi,rwitabira imikino yo kwiruka,umukino w’itera makofe,gusiganwa ku magare ndetse no koga.Rwatsindiye imidali bwa mbere mu mikino y’urubyiruko rw’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2017 yabereye I Bahamas-rutsindira umudali wa Bronze mu mukino wa Beach volleyball y’abagore.
Abanyarwandakazi begukanye imidali ya Bronze,Valentine Munezero na Penelope Musabyimana ,bafata ifoto nyuma yo kwambikwa iyo midali y’abatsinze muri Beach Volleyball y’abakobwa mu mikino y’urubyiruko rwa Commonwealth y’umwaka wa 2017,tariki 22 Nyakanga,2017,I Nassau ho muri Bahamas.
Mu mikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza yabereye Australia’s Gold Coast mu mwaka wa 2018,ibihugu byose bigize uyu muryango byafashe umunota umwe wo kwibuka abatutsi bazize jenoside yabakorewe mu 1994.Perezida Valens Munyabagisha yakomeje agira ati:”Kwakira iyi nama bizaba ari amahirwe y’umumaro ku muryango wa Commonwealth,kugirango birebere n’amaso yabo ibyo bibukaga kiriya gihe.Bizerekana uburyo twese twashyira hamwe tugaterana imbaraga- cyane cyane urubyiruko rwacu-kugirango dukomeze gusigasira indangagaciro z’uyu muryango ari zo Ubumuntu,Uburinganire ndetse no guharanira icyo Umuntu yagenewe kuzaba cyo.”
U Rwanda – ruzwi nk’igihugu cy’imisozi igihumbi,ndetse nk’ubuturo bwa kimwe cya gatatu cy’ingagi zo mu misozi zisigaye ku isi-nirwo munyamuryango uheruka kwinjira mu muryango wa Commonwealth,ndetse rukaba n’igihugu cya kabiri(Uretse Mozambique) muri uyu muryango kidafite amateka agira aho ahurira n’Ubwami bw’Abongereza. Ni igihugu kiyoboye ku isi yose mu buringanire-cyikaba igihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi muri guverinoma,ndetse cyikaba gikomeje kugira ijanisha ry’abagore benshi mu nteko ishinga amategeko ku isi yose.Iryo janisha rigeze kuri 64% uyu munsi.
Iyi nama rusange izaba ari iya kabiri ibereye ku mugabane wa Afurika muri iyi myaka icumi,ikaba iziyongera ku yabereye I Kampala,Uganda mu mwaka wa 2012.