Mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryiswe Kigali International Peace Marathon rizenguruka umujyi wa Kigali, abanya Kenya bongeye kwerekana ko bateye imbere muri uyu mukino biharira ibihembo hafi ya byose byatanzwe.
Kuri iki cyumweru kuri Stade Amahoro, habereye irushanwa ryiswe Kigali International Peace Marathon rikaba ryari rifite insanganyamatsiko “Peace Beyond Borders” akaba ari ku nshuro ya 12 ribaye. iri rushanwa ryarimo ibice bitatu harimo abirukaga ibirometero 42 (Full Marathon), abirukaga igice cya Marathon (Half Marathon) kingana n’ibirometero 21, harimo kandi abirukaga bisanzwe byo kwishimisha (Run for Peace/Run for Fun).
Mu gice cya Full Marathon na Half Marathon hahembwaga abantu batandatu ba mbere. abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Kenya bakaba barihariye ibihembo hafi ya byose.
Abagabo batandatu ba mbere muri Full Marathon
1.Tallam,James Cheritich wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 19 n’amasegonda 3.
2.Kibet, Rono wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 19 n’amasegonda 20
3.William Ruto Chebdi nawe wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 20 n’amasegonda 11
4.Koptoo Daniel Kipkemboi wo muri Kenya wakoresheje amasaha 2, iminota 21 n’amasegonda 47
5.Kurui Peter Chesang wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 22 n’amasegonda 25
6.Kopkorir Joshua nawe wo muri Kenya yakoresheje amasaha 2, iminota 23 n’amasegonda 29.
Muri Marathon yose umunyarwanda waje hafi ni Kayiranga Theoneste wabaye uwa karindwi akoresheje amasaha 2, iminota 25 n’amasegonda 33.
Abanya Kenya bihariye imyanya ya mbere.
Abagore 6 ba mbere muri Full Marathon
1.Chemweno E Jeruiyot wo muri Kenya yakorejesheje amasaha 2, iminota 38 n’amasegonda 20
2.Milgo Serser Alice Cheroti wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 41 n’amasegonda 32
3.Jacqueline Kiplimo Nyetipei nawe wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 43 n’amasegonda 56
4.Rutto Beatrice wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 35
5.Shelmith Muriuk wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 37
6.Domongole Fridah Chepkemoi nawe wo muri Kenya yakoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 40
Mu gice cya Semi Marathon (ibilometero 21), abanya Kenya bihariye imyanya itanu muri itandatu yahembwe, umunyarwanda Muhitira Felicien akaba yaraje k’umwanya wa gatanu.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Semi Marathon
Mu bagabo
1.Renson Kipruto
2.Josphat Kipchirchir
3. Douglas Kipsania
4. Nicholas Kipchumba
5.Muhitira Felicien
6.Ruto Naibet Emmanuel
Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Semi Marathon mu bagore
1.Jeruto Anges
2. Nyirarukundo Salome
3. Kimetto Purty Kangogo
4. Naomi Jebet
5.Ramadhan Makera
6.Mukasakindi Claudette.
Nyirarukundo Salome umunyarwandakazi wabaye uwa kabiri muri Half Marathon
Muri Marathon uwa mbere yahembwe miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda naho uwa kabiri ahabwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gice cya Half Marathon, uwa mbere yegukanye igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe uwa kabiri yahembwe ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda.
Iri siganwa rya Kigali International Peace Marathon ryasojwe kuri iki cyumweru, ryari ribaye ku nshuro ya 12, aho ryatangiye mu mwaka wa 2004 rikaba ari irushanwa ngaruka mwaka.