Mbere y’uko haba amarushanwa y’umunsi wa nyuma muri Jeux Olympiques RIO 2016, abayobozi ba Comité National Olympique et Sportif du Rwanda bongeye gusura abagize “Rwanda Olympic Team” aho bacumbitse.
Kuri iki cyumweru taliki 21 Kanama harasozwa imikino olempike yaberaga i Rio de Janeiro muri Brasil, mu mikino iteganyijwe ejo ku munsi wo gusoza hakaba harimo Marathon mu bagabo na Moutain Bike, U Rwanda rukazahagararirwa n’abakinnyi babiri: UWIRAGIYE Ambroise uzirukanka muri Marathon na Byukusenge Nathan mu isiganwa ry’amagare bita Mountain Bike, ni isiganwa rizabera mu nzira z’igitaka, umusenyi, amabuye, pedobearpics.com n’ahamanuka byiganjemo imitego n’inzitane by’ubwoko bunyuranye ahareshya na 5km; ariko bazazenguruka bagaruka (laps) aho batangiriye bagakomeza.
Kuri uyu wa gatandatu abayobozi ba Comité National Olympique et Sportif du Rwanda barikumwe nukuriye department ya siporo muri MINISPOC basuye “Rwanda Olympic Team” bagirana ibiganiro byari bigamije guhanahana ibitekerezo no gutera ingabo mu bitugu abakinnyi bagifite amarushanwa, gusubiza amaso inyuma ku migendekere y’abayarangije; n’icyerekezo cyahabwa imitegurire ku buryo burambye y’abakinnyi mu marushanwa yo ku rwego rwo hejuru.