Abafite ubumuga biteguye kwitwara neza mu mikino Paralempike

Itsinda ry’u Rwanda ry’abakinnyi bafite ubumuga bazerekeza i Rio muri Brazil mu mikino Paralempike, baratangaza ko bafite icyizere cyo kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, batangaje ko ubushobozi bafite babukoresheje ngo bategure neza abakinnyi bagera kuri 13 bazahagararira u Rwanda mu mikino y’abafite ubumuga (Paralympic games) izabera i Rio de Janeiro muri Brazil kuva taliki 07 Nzeli kugera 18 Nzeli 2016. 

JPEG - 162.8 kb
Ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball
JPEG - 160.9 kb
Icyizere ni cyose cyo kwitwara neza

Mu mukino wa Sitting Volleyball bariteguye, bitoreje mu bihugu bitandukanye …

Mu kwezi kwa 3/2016, iyi kipe y’abagore yerekeje mu Bushinwa ihakinira igikombe mpuzamigabane, bahahurira n’amakipe 6 afite yari tike y’imikino Paralempike, ndetse n’andi n’amakipe 8 yashakaga itike 1, ikintu bumva ko cyabahaye ubunararibonye kuko bazaba bahangana n’amakipe bigeze guhura, bakaba kandi no mu kwezi kwa 6 basubiye mu Buholandi, bakina imikino ya gicuti itandukanye.

Amafoto y’iyi kipe nyuma yo guhabwa inama z’uko bazitwara i Rio

Muvunyi Hermas arifuza kubona ibendera ry’u Rwanda rizamuka, ndetse na Rwanda Nziza ikaririmbwa

Umukinnyi uhabwa amahirwe menshi yo kwitwara neza muri aya marushanwa, ni Muvunyi Hermas, wigeze no kwegukana umudali wa Zahabu muri Shampiona y’isi mu mwaka wa 2013 mu gusiganwa Metero 400.

“Ndifuza kuba uwa mbere, kuko iyo ubaye uwa kabiri hazamuka ibendera gusa, ndifuza gukora ibishoboka byose nkaba uwa mbere, nkabona ibendera ry’u Rwanda rizamuka muri Brazil, ndetse n’indirimbo ry’igihugu cy’u Rwanda ikumvikana muri Brazil” Hermas Muvunyi aganira n’itangazamakuru.

Muvunyi Hermans ubu ni we ufite agahigo ko gusiganwa muri 400m muri Afurika, akazaba akina 400m na 1500m, ndetse akaba yarakoreye imyitozo i Doha 2015 ari naho yaboneye Minima, mu kwa 7 yari mu Budage, ndetse akora n’indi myitozo mu Rwanda.

MUVUNYI Hermas

 

Source: www.kigalitoday.com

Comments for this post are closed.