Hakuweho uburyo abakinnyi baserukiraga u Rwanda mu mahanga batabihiganiye.

Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Komite Olempike yafashe icyemezo ko nta mukinnyi uzongera kujya yemererwa kujya guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atabanje guhiganwa n’abandi mu gihugu kugira ngo hahabwe amahirwe ushoboye.

IMG_7606
Perezida wa Komite Olempike aganiriza abakinnyi.

Mu mikino imwe n’imwe, hagiye hakunda kuvugwa abakinnyi bumva ko bakomeye bazahamagarwa byanze bikunze igihe cyose ikipe y’igihugu izaba igiye gusohoka mu marushanwa mpuzamahanga, bigatuma birara kuko ntabo bahanganye.

Nk’uko Perezida wa Komite, Olempike Amb. Munyabagisha Valens, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, ubwo habaga igikorwa cyo gutoranya abangavu n’ingimbi bazaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’abato ‘African Youth Games’ izabera Alger, basanze gufata abakinnyi bamwe buri gihe bituma nta mbaraga bashyiramo bikagira n’ingaruka ku musaruro.

Yagize ati “Mu minsi inshize twafashe icyemezo ko abakinnyi bose bajya mu marushanwa mpuzamahanga, bazajya babanza gukora andi marushanwa hano tukareba abari hejuru y’abandi. Mbere amashyirahamwe y’imikino niyo yaduhaga amazina y’abameze neza ariko twabonaga ko bagenda bakirara, bakaba bamara n’igihe batitoza kuko bazi ko ari bo bazagenda.”

Igikorwa cyo gukoresha amarushanwa abitegura gusohokera igihugu cyatangiriye ku bangavu n’ingimbi zikina volleyball yo ku mucanga, aho abakobwa 10 bagize amakipe atanu kuko bakina ari babiri babiri, kimwe n’abahungu bahuriye i Remera bahanganiye itike yo kuzitabira imikino y’urubyiruko ku rwego rwa Afurika iteganyijwe ku wa 18-28 Nyakanga 2018 i Alger muri Algeria.

Mu bakobwa hari hasanzwe hari ikipe ya Munezero Valentine wiga muri IPRC Kigali na Musabyimana Penelope wiga muri Saint Joseph i Kabgayi, yitabiriye amarushanwa ya Commonwealth yabereye Bahamas umwaka ushize ikegukana umudali wa Bronze.

Kubera amabwiriza mashya ya Komite Olempike, iyi kipe yahanganye n’izindi eshatu, yitwara neza ariko haboneka indi igizwe na Ingabire Hycentha wiga muri Saint Joseph na Kayitesi Clementine wiga muri Saint Aloys, nayo ihagaze neza bituma zifatwa zombi zijya mu mwiherero, aho zizakomeza guhatana inziza ikaba ariyo izasohoka.

Mu bahungu, naho hafashwe amakipe abiri yitwaye neza muri atanu yakinnye imikino y’amajonjora, iya mbere igizwe na Kageruka Cedrick na Masabo Bernard biga muri College Christ Roi; indi igizwe na Ngabo Rwamuhizi Romeo wiga muri PSVF de Butare na Ndahayo Dieu Est la wiga muri Don Bosco Gatenga, nabo bajya mu mwiherero hakazavamo imwe izajya muri Algeria.

Muri African Youth Games, u Rwanda ruzaserukirwa mu mikino itatu harimo volleyball, karate no gusiganwa ku maguru, amajonjora y’abazajyayo akazakorwa ku Cyumweru tariki 10 Kamena.

Abana bose bahawe amahirwe yo kugaragaza impano zabo bitandukanye na mbere aho hasohokaga abasanzwe ari aba mbere nta marushanwa yandi bakoze.
Perezida wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha Valens, aganiriza abana bitabiriye amajonjora.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Paul Bitok, ari mu bafashije gutoranya abakinnyi.
Mu bakobwa imikino y’amajonjora yitabiriwe n’amakipe ane, buri imwe igizwe n’abakinnyi babiri.
Perezida wa Komite, Olempike Amb. Munyabagisha Valens, aganira n’itangazamakuru.

<Source: Igihe Ltd>
Comments for this post are closed.