Kuva tariki ya 07 Nzeri 2018, Komite Olempike y’u Rwanda ku nkunga ya Solidarite Olempike yatangirije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa kuri siporo kuri bose mu Karere ka Musanze.
Ku bufatanye n’inzego za leta, Komite Olempike ikomeje guhugura abashinzwe guteza imbere siporo ku rwego rw’uturere hagamijwe gukomeza guteza imbere siporo mu Rwanda hagendewe ku ndangagaciro Olempike, akaba ari igikorwa gisozwa no gukorera hamwe siporo n’abatuye mu karere katangiwemwo amahugurwa.
Kuva ku itariki ya 07 kugeza 08 Nzeri, abakozi bashinzwe siporo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru bagera kuri 14 bitabiriye amahugurwa yasojwe na siporo rusange. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bwana Bizimana Festus bifatanyije n’abatuye akarere ka Musanze bagera ku bihumbi icumi (10,000) muri siporo rusange yabereye kuri sitade ubworoherane.
Kuva tariki ya 13 kugeza 14 Nzeri, hahuguwe abakozi bashinzwe siporo mu turere tw’Intara y’amajyepfo. Amahugurwa yabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Nyanza, yitabirwa n’abakozi 17 asozwa na siporo rusange yitabiriwe nabagera kuri (8,000). Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Hon. Mureshyankwano Marie Rose akaba yarifatanyije n’abatuye muri Nyanza muri iyi siporo rusange.
Bikaba biteganijwe ko ejo tariki ya 20 Nzeri, hazatangwa amahugurwa ku bakozi 14 bashinzwe siporo mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba. Amahugurwa akazabera ku cyicaro cy’Akarere ka Rubavu, akazasozwa na siporo rusange izaba ku gicamunsi cyo kuwa 21 Nzeri 2018.
Uko Intara zisigaye zizasurwa:
- Uturere tugize Intara y’Uburengerazuba: Rubavu, tariki 20-21 Nzeri 2018.
- Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba: Rwamagana, tariki 27-28 Nzeri 2018.
- Uturere tugize Umujyi wa Kigali: Stade Amahoro i Remera, tariki 05-06 Ukwakira 2018.