Muri Championat y’Afurika yabaye muri izi mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatanu tariki ya 20 kugeza ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016, Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye, Abanyarwanda bitwaye neza begukana imidali 5 ya Bronze bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 muri Afurika ndetse n’umwanya wa 2 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Cote d’Ivoire.
Mu begukanye imidali, harimo abakobwa 3 (Ndacyayisenga Aline, Uwababyeyi Delphine na Mushambokazi Zura) mu gihe Emmanuel Birushya ariwe wegukanye umudali mu cyiciro cy’abahungu.
Urutonde Rwabegukanye imidali:
Kyrogi :
- NDACYAYISENGA Aline (Yaje ku mwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda umunya-Algeria mu batarengeje ibiro 57)
- UWABABYEYI Delphine (Yaje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda umunya-Egypt mu batarengeje ibiro 46)
Poomse :
- Musambokazi Zura na Birushya Emmanuel (babaye abagatatu muri Poomse mu cyiciro cya Equipe)
- Birushya Emmanuel (Yegukanye nanone umudali wa Bronze wa 2 kuri we muri Individual Poomse)
Muri rusange u Rwanda rwegukanye imidali 5 ya BRONZE, Ruza ku mwanya wa 6 muri Africa nyuma ya Egypt, Morocco, Algeria, Tunisia na Cote d’Ivoire.
Ku rundi ruhande Martin Koonce yahawe ishimwe na Federation ya Egypt ifatanyije na Federation ya Africa nk’impirimbanyi mu guteza imbere Taekwondo muri Africa.
Biteganyijwe ko ikipe iri bugere mu Rwanda kuri uyu wa kabiri saa munani z’amanywa (14h:00).