Isiganwa “Critérium de Rubavu” ribaye bwa mbere mu Rwanda, ryarangiye Nduwayo Eric bita Kudus abaye uwa mbere, gusa Hadi Janvier wahabwaga amahirwe yayoboye isiganwa aza gutobokesha bituma atarangiza isiganwa.
Hadi ashimira Nduwayo uko yitwaye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Kanama 2016, Benediction Club ifatanyije n’Akarere ka Rubavu, bateguye isiganwa ry’amagare rizenguruka inshuro nyinshi mu Mujyi umwe, ubwoko bw’amasiganwa bwitwa “Critérium”.
Abasiganwa bagendaga intera ya Kilometero ebyiri, Abakobwa bahazengurutse inshuro 15, abahungu b’ingimbi (Juniors) bahazengurutse 20, naho abahungu bari mu kiciro cy’abakuze (elite) bahazazengurutse inshuro 30.
Iri siganwa ntiryarimo abakinnyi basanzwe bazwi nka Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Mugisha Samuel, na Uwizeye Jean Claude, kuko bari muri Team Rwanda iri mu Bwongereza. Ntiryitabiriwe kandi na Hakuzimana Camera na Byukusenge Patrick bari mu bihano.
Ikipe ya ‘Les Amis Sportifs’ y’i Rwamagana nayo ntiyakinnye, kuko ngo bari kwitegura “Rwanda Cycling Cup” iteganyijwe mu mperaza z’icyumweru gitaha.
Ibi byahaga amahirwe Hadi Janvier usanzwe uzwiho ubuhanga mu gutambika no muri ‘circuit’, Ruhumuriza Abraham, cyangwa abasore ba Benediction Club bari bayobowe na Nathan Byukusenge.
Isiganwa ryanitabiriwe n’abakinaga umukino w’amagare kera nka Rafiki Jean de Dieu, ryatangiriye ku muvuduko wo hejuru kuko buri umwe yagombaga gusiganwa n’igihe ku giti cye, nta bufasha bw’ikipe burimo.
Hadi Janvier na Nduwayo Eric bacomotse mu gikundi bazenguruka ku nshuro ya mbere, bashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 38 hagati yabo n’igikundi cyabakurikiye cyarimo Byukusenge Nathan na Ruhumuriza.
Hadi Janvier utahiriwe, yageze aho basoreza agenda n’amaguru.
Uko bazengurukaga Rubavu, niko abatuye uyu mujyi bakomezaga kuba benshi ku mihanda banashyigikira abasiganwa.
Nta byinshi byahindutse kuko Nduwayo na Hadi bakomeje kuyobora isiganwa banagabanya umubare w’abakinnyi, kuko uwo bazengurukaga (kumukoreraho Tour) yahitaga akurwa mu isiganwa.
Bazengurutse inshuro ya 23, Hadi Janvier yatobokesheje ipine. Ntiyahise abona ubutabazi bwihuse byatumye Nduwayo amusiga cyane, n’igikundi cyari kibakurikiye cyimucaho.
Yatijwe igare agerageza gukurikira, ariko igare yahawe naryo riratoboka, ahita ava mu isiganwa kuko bari hafi kumuzengurukaho.
Byatumye Nduwayo Eric bita Kudus yongera imbaraga, ashobora kurangiza inshuro 30 akiri imbere, akoresheje 1h 11’54”, yakurikiwe na Byukusenge Nathan wakoresheje 1h12’06”.
Mu bakobwa, amasiganwa akinirwa mu Rwanda akomeje kwegukanwa n’Abanya-Eritrea bari mu mwiherero w’abakobwa basiganwa ku magare i Musanze.
Critérium de Rubavu mu bakobwa yegukanywe na Debesay Mosana (mushiki wa Debesay Mekseb ukinira Team Dimension Data uzwi muri Tour du Rwanda), akoresheje iminota 55’56’’.
Debesay Mosana yishimira intsinzi.
Uko bakurikiranye mu bahungu:
1.Nduwayo Eric 1h 11’54sec
2.Byukusenge Nathan 1h12’06sec
3.Ruhumuriza Abraham 1h 13’04
4.Gasore Hategeka 1h 13’04
5.Nizeyimana Alex 1h 14’ 00
Uko bakurikiranye mu ngimbi:
1.Munyaneza Didier 1h 13’32
2.Ngabonziza Yves 1h 14’00
3.Nkomezumuremyi Ally 1h 15’40.
Mu masiganwa nk’aya hatangira benshi ariko hasoza bacye.
Mbere y’isiganwa, Ruhumuriza Abraham (ibumoso) na Rafiki Jean de dieu bakanyujijeho baganira.
Hadi Janvier yatobokesheje ipine, Nduwayo asigara ayoboye wenyine.
Byatumye Nduwayo utamenyerewe cyane agera ku murongo ari uwa mbere.
Igice kinini cy’isiganwa, Hadi Janvier na Nduwayo Eric bari imbere.
Abakobwa batanu baje imbere bose ni abanya-Eritrea.
Abanya-Rubavu bakunda igare bari babukereye.
Ruhumuriza na Nathan Byukusenge bamenye ko Hadi yatobokesheje bagerageza gushaka uko batsinda isiganwa ariko biranga.
Nduwayo Eric (hagati), Ruhumuriza Abraham (iburyo) na Byukusenge Nathan (ibumoso) nibo baje imbere.
Source: Umuseke.rw