Kuwa mbere,tariki 11 Werurwe 2019,itsinda nyarwanda ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ryizihirije umunsi w’uwo muryango w’uyu mwaka wa 2019 muri G.S Camp Kigali.
Umunsi w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza wizihizwa tariki ya 2 Werurwe buri mwaka,ariko mu Rwanda,uwo munsi wizihijwe tariki 11 Werurwe,2019 mu rwego rwo kuzirikana Isabukuru y’imyaka 70 umuryango uvuguruye w’ibihugu bikoresha icyongereza umaze,insanganyamatsiko ikaba yari:”A connected commonwealth(ugenekereje mu Kinyarwanda ni:”Umuryango uhuza ibihugu bikoresha icyongereza ushyize hamwe”)
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ni ihuriro ry’ubushake rigizwe n’ibihugu 53 byigenga kandi byose byifatira ibyemezo.Utuwemo na miliyari 2.2 z’abaturage,kandi hejuru ya 60% by’abo baturage,bari munsi y’imyaka 30.
Abanyeshuri basaga 3000 bo mu ishuri rya G.S Camp Kigali bagaragaye mu bikorwa bitandukanye,birimo amarushanwa y’ibiganiro mpaka,kwandika,ndetse na Tennis yo ku meza bitabiriye icyo gikorwa.
Umushyitsi mukuru ari we Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Jo Ramos,yibukije abanyeshuri ko 60% by’urubyiruko rw’umuryango uhuza ibihugu bikoresha icyongereza ruri munsi y’imyaka 30.
Ubwo Visi Perezida w’itsinda nyarwanda ry’imikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza,Felicite Rwemarika yagezaga ijambo rye ku bari bitabiriye,yagize ati:”Iki gikorwa ni ubufatanye n’umuryango wa Commonwealth kandi intego ni ugukorera hamwe.Ni iby’akamaro ku rubyiruko kuko siporo yubaka umubano n’abandi ndetse n’ubucuti.”
Ishyirahamwe ry’umukino wa Tenisi yo ku meza ryakoresheje ayo mahirwe maze rimurikira abanyeshuri uwo mukino,ndetse rinatanga ibikoresho bishya byo gukina uwo mukino birimo imeza nshyashya,agapira ndetse n’udukoresho dukoze mu mbaho dukoreshwa abakinnyi bakubita ako gapira(playing bats).
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tenisi yo ku meza,Jean Bosco Birungi,mu ijambo rye yagize ati:”Iyi ni inshuro ya mbere dukorana n’ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza,ndetse ni amahirwe yo kwagura siporo kuko twasinyanye amasezerano n’ishuri rya G.S Camp Kigali yo kuzamura umukino wa Tenisi yo ku meza”.
Jean Dieudonne Niyonsenga,umuyobozi mukuru w’ishuri yashimye cyane Ambasade y’Ubwongereza,itsinda nyarwanda ry’imikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tenisi yo ku meza,ku bwo kuza kwizihiriza uriya munsi mu kigo cyabo.
Icyo kigo gifite ibyiciro bitandukanye birimo ishuri ry’incuke,amashuri abanza n’ay’isumbuye agizwe n’abanyeshuri barenga 3,380,ndetse n’abakozi 108.
U Rwanda ruzakira inama rusange y’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza mu ntangiriro za Nzeli ndetse n’inama ikurikiye y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza izaba mu mwaka wa 2020,bikaba biteganijwe ko izitabirwa n’abarenga ibihumbi birindwi.
Soma ubutumwa bw’umunsi w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza bwatanzwe n’umuyobozi mukuru w’uyu muryango,nyir’icyubahiro Umwamikazi: Kanda hano.