Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Nzeri 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru; Gatabazi Jean Marie Vianney yitabiriye Siporo Rusange yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda mu karere ka Musanze, mu rwego rwo gushishikariza abatuye aka karere by’umwihariko abakiri bato gukora siporo binyuze muri gahunda yiswe ‘Sports inductive society.”
Iyi Siporo rusange yakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho abatuye akarere ka Musanze bavuye mu bice bitandukanye bikagize, bahurira muri Stade Ubworoherane, aho bakoranye n’abagize Komite Olempike y’u Rwanda bari bamaze iminsi ibiri muri aka karere, batanga amahugurwa kuri Siporo rusange.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye ababashije kwitabira iyi Siporo Rusange, abasaba ko ubutaha babwira bagenzi babo umubare yabonye ukaziyongera.
Yagize ati:”Ndabashimira kuba mwitabiriye iyi siporo. Nanjye byari bigoye ko mboneka uyu munsi, ariko kubera ko nari nziko mba ndi kumwe n’amwe nahisemo kugera hano. Ubutaha muzabwire n’abandi baze, muzabe muri benshi kurusha uko mumeze uyu munsi. Muzi akamaro ka siporo, ntabwo mwahora mu mirimo yanyu gusa. Siporo ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi.”
Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko iyi gahunda iri gukorwa mu turere dutandukanye, aho nyuma ya Musanze, hari ahandi hazakurikiraho.
Yagize ati: “Ntabwo ari uko twahisemo akarere ka Musanze ahubwo ni uko tugomba kugira aho dutangirira, twatangiriye i Nyanza, uyu munsi twaje i Musanze, ubutaha tuzajya n’ahandi. Ni muri gahunda yo kugira ngo tugire abantu badasinziriye, bashyushye bari mu bikorwa, bakora siporo. Turibanda cyane no ku rubyiruko kugira ngo rwitabire Siporo kuko ifite akamaro.”
Agaruka ku mahugurwa yatanzwe ku bazajya bafasha abatuye aka karere muri siporo, Bizimana Festus yagize ati:” Duhugura abakozi kugira ngo babashe kwigisha abaturage siporo kuko ikintu cyose gisaba ubunararibonye. Twabanje i Nyanza, ubu turi i Musanze, duhugura cyane abashinzwe siporo mu turere bashobora gufasha urwego rwa siporo. Igishimishije ni acquista cialis online babifite kandi abantu bagenda babyitabira. Abantu bamaze kubimenya kandi bari no kubyitabira.”
Uretse gupimwa indwara zitandukanye zirimo umutima na Diabete ku bitabiriye iyi siporo rusange, hatanzwe kandi n’ibihembo ku basubije neza ibibazo byabajijwe bigaruka kuri iyi Siporo Rusange ndetse na Komite Olempike. Hanahembwe kandi Kanyange nk’umuntu ukuze witabiriye iyi Siporo Rusange.
Iyi gahunda ikazakomereza mu Karere ka Nyanza: tariki 13-14 Nzeri hakazatangwa amahugurwa kubafite mu nshingano guteza imbere siporo bo mu turere tugize Intara y’Amajyepfo agasozwa na siporo rusange izaba kuwa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018.
Source: RuhagoYacu.