Rutagengwa Philbert niwe watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Comité National Olympique et Sportif du Rwanda (CNOSR) mu nama y’inteko rusange yayo idasanzwe yateranye kuwa 24.01.2015, yari igamije kuzuza komite nyobozi hatorwa Umunyamabanga Mukuru. Yasimbuye kuri uwo mwanya Habineza Ahmed weguye taliki 25.11.2014, akaba yari yatowe hamwe n’abandi bagize komite nyobozi ya CNOSR taliki 20.04.2013.
Abakandida batatu bahataniraga uwo mwanya bakurikiranye mu majwi ku buryo bukurikira: Rutagengwa Philbert 27/46, Busabizwa Parfait 17/46, Bizimana Dominique 2/46.
Rutagengwa yaturutse mu ishyirahamwe allergic diseases in children ry’umukino wo kwoga, akaba yari asanzwe akuriye komisiyo y’amategeko n’imyitwarire muri CNOSR kuva mu 2007. Komite nyobozi ya CNOSR igizwe n’abantu barindwi:
Bayigamba Robert, perezida
Gashugi Phophina, visi perezida wa mbere
Manirarora Elie, visi perezida wa kabiri
Rutagengwa Philbert, umunyamabanga mukuru
Uwayo Théo, umubitsi
Rwemalika Félicité, umujyanama
Dusine Nicolas, umujyanama
Mbere yo gutangira imirimo y’iyo nteko rusange idasanzwe ya CNOSR, habanje umunota wo kunamira abakinnyi babiri baherutse kwitaba Imana mu Rwanda, Gasigwa Jean Claude wakinaga tennis na Dusquene Christophe wakoraga isiganwa mu modoka.
Mu butumwa Minisitiri wa siporo n’umuco, Habineza Joseph yagejeje ku bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino, yabasabye akomeje gukora igenemigambi bakagaragaza bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2015, icyo amashyirahamwe bakuriye azaba yagezeho mu mikino mu mwaka wa 2020.
Yanatangaje ko hateganyijwe itorero ry’abari mu nzego zinyuranye z’imikino hamwe n’abakinnyi, bakazava mu ngando bagaragaje imihigo bazaba biyemeje kwesa.