Irushanwa rya “Duathlon” ribereye i Kigali bwa mbere ryegukanywe n’Umunyarwanda.

Ku nshuro ya mbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bamurikiwe irushanwa rya Duathlon rihuza gusiganwa ku maguru no ku magare ryegukanwa na Rukara Fazil mu bagabo yanikiye Umuholandi, Marc Schut.

Ubusanzwe mu Rwanda hari hamenyerewe amarushanwa ya Triathlon ahuza gusiganwa ku maguru, koga no kunyonga amagare yaberaga i Rubavu n’i Karongi ahari ikiyaga cya Kivu kiberamo umukino wo koga.

Kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ryawumurikiye n’abatuye Umujyi wa Kigali ariko hakorwa gusiganwa ku maguru no kunyonga amagare gusa, bitewe n’uko ntahabera amarushanwa yo koga hujuje ibyangombwa hahari.

Abitabiriye iri siganwa bari 30, barimo abagabo 23 n’abakobwa barindwi bazengurukaga i Remera bahagurukiye kuri Stade Amahoro bazenguruka Kimironko basoreza nanone ku muryango wa Stade Amahoro.

Babanzaga gukora igice cya mbere cyo kwiruka n’amaguru ku ntera ya kilometero eshanu, bagakurikizaho gutwara igare ibirometero 20, basoreza ku mukino wo kwiruka ku maguru n’ubundi ku ntera ya kirometero ebyiri n’igice.

Rukara Fazil niwe wasoje ari uwa mbere akoresheje isaha n’iminota itatu n’amasegonda icumi (1h3’10’’) asize Umuholandi, Marc Schut wabaye uwa kabiri akoresheje isaha imwe n’iminota ine (1h04’) naho Ngarukiyehafi Jean de Dieu aba uwa gatatu akoresheje isaha n’iminota itanu n’amasegonda mirongo itanu n’arindwi (1h5’57″).

Mu bakobwa Uwineza Hanani yegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha, iminota makumyabiri n’umwe n’amasegonda atatu (1h21’3″) asize Umunyamerikakazi, Britney Power wamukurikiye akoresheje isaha n’iminota makumyabiri n’icyenda n’amasegonda mirongo itatu (1h29’30″) naho Tuyishime Alice aba uwa gatatu akoresheje isaha imwe iminota 37 n’amasegonda 54 (1h37’54″).

Aba banyamahanga barimo Abadage, Abaholandi n’Abanyamerika bitabiriye iri siganwa bwa mbere bagaragaje ibyishimo byo kuba ryagenze neza kandi bari bacungiwe umutekano mu mihanda bakoresheje ndetse umwe muribo, Lucas yatangaje ko bibaye intangiriro ariko bagiye no gushishikariza bagenzi babo gutangira kiryitabira ku buryo ubutaha bashobora kuzaza ari nka 50.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis na we yavuze ko yishimiye kuba ku nshuro ya mbere bateguye amarushanwa muri Kigali yagenze neza, ashimira Polisi y’u Rwanda yabafashije gucunga umutekano w’abakinnyi mu muhanda anavuga ko bagiye kujya bategura amarushanwa atandukanye i Kigali.

Tariki 29 Ukwakira hateganyijwe irindi rushanwa rikomeye rya Triathlon ryo rizabera i Rubavu rikazaba ririmo ibyiciro byose haba kwiruka ku maguru, kunyonga amagare no koga.

 

Uwineza Hanani wanikiye abandi

 

Bitney Power wabaye uwa kabiri mu bakobwa anyonga igare

 

Rukara mu muhanda asiganwa ku maguru

 

Amagare bakoreshaga iyo babaga barangije kwiruka

 

Barangije isiganwa ibyuya byabarenze

 

Bitney Power wabaye uwa kabiri(ibumoso), Uwineza Hanani wabaye uwa mbere na Tuyishime Alice wa gatatu mu bakobwa

 

Abanyamahanga bitabiriye iri rushanwa baryishimiye

 

Mbaraga Alex uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon yavuze ko bagiye gutegura amarushanwa menshi muri Kigali

 

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait yakurikiranye aya marushanwa.

 

Copyright@Igihe Ltd.
Comments for this post are closed.