Nk’uko kubungabunga ibidukikije biri mu ntego za Komite Mpuzamahanga y’imikino Olempike “CIO” yahamagariye inzego zose za siporo by’umwihariko Komite Olempike ya buri gihugu kugena gahunda no gukora ubuvugizi bugamije kurwanya iyangirika ry’ibidukikije.
- Abarimu ndetse n’abatoza b’imikino itandukanye y’abana bitabiriye amahugurw ku kubungabunga ibidukikije (Foto Bugingo F)
Ni muri urwo rwego Komite Olempike y’u Rwanda “CNOSR” kuva tariki 10 Ukwakira kugeza tariki 02 Ugushyingo 2017 yateguye gahunda y’ubukangurambaga burimo kwibanda ku biganiro n’ibikorwa bigamije kumenya ibyangiza ibidukikije n’uko byakwirindwa, kwita ku mazi, ikoreshwa neza ry’umuriro w’amashanyarazi, isuku n’isukura. Ubu bukangurambaga bukaba bubera mu kigo “Olympafrica” kiri mu Karere ka Nyanza.
Tariki 17 Ukwakira 2017 hahuguwe ikiciro cya kabiri cy’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abatoza batandukanye bo mu karere ka Nyanza.
Nsengimana Aimable usanzwe ari umuyobozi mu karere ka Nyanza ushinzwe amashyamba n’umutungo Kamere akaba ari we watanze amahugurwa yagaragaje ko siporo ihura n’ibidukije cyane kuko abitabira siporo igihe cyose baba bategerejweho umusaruro mwiza. Aha yatanze urugero ati “Niba ikirere kitameze neza biragoye kubwira uwiruka ngo yiruke hatari umwuka mwiza, nta watanga umusaruro adakorera ahantu heza”.
Yakomeje avuga ko ukora siporo agomba kubona amazi meza ko abantu bakora siporo bagomba kumenya uko ayo mazi ava n’uko abungabungwa. Avuga ko bahugura aba bantu mu ngeri zitandukanye kugira ngo bagire uruhare rwo kubungabunga ibidukije.
Umwe mu bahuguwe, Mbugira Ismael usanzwe ari umutoza w’ikipe y’ingimbi ya Rayon Sports ibarizwa i Nyanza yavuze ko yatangiye atabyumva neza ariko ko yasanze bikenewe. Ati “Abana twirirwana na bo hari icyo bakwiye gukora mu kubungabunga ibidukikije”. Yakomeje avuga ko hari ibintu byinshi bajyaga birengagiza nk’amazi n’ibindi ariko ko babigishije uburyo abungabungwa. Mbugira kandi avuga ko ibigo bitorezagaho usanga nta biti bihari kandi bizana umwuka mwiza bikaba byafasha abana kuruhuka ndetse no kukurikira neza ibyo bigishwa n’abatoza akaba yariyemeje ko agiye gusaba abantu bose bafite aho abana bitoreza kuhatera ibiti.
Mbere y’abarimu n’abatoza batandukanye, habanje guhugurwa abakuru b’imidugugu. Nsengimana yavuze ko aba ari bo bashyira mu bikorwa ibintu byose kandi bizeye ko bazaba umusemburo. Ikiciro cya nyuma giteganyijwe tariki 31 Ukwakira kugeza 02 Ugushyingo 2017 ahazaguhurwa abana.
Muri rusange iyi gahunda izarangira hahuguwe abantu 260 aho bagomba kujya gusangiza imiryango yabo aho batuye no mu bandi bahura na bo mu buzima bwa buri munsi, ubumenyi bungutse mu kubungabunga ibidukikije.
Source: Imvaho Nshya.