Generation of Champions

News

First Skateboarding festival in Rwanda by Skate Aid

That was a great coincidence, the first Skateboarding Festival in Rwanda, organized by Rwanda Skate-Aid Skateboarding took place on Sunday June 26th, final day of the Olympic Week. The Rwanda National Olympic and Sports Committee could not miss the chance to support this great initiative especially as skateboarding just entered the Olympic sport family. It was also the occasion to remind that beyond the sport, we are on the same wave lenght with Skate-aid that decided to integrate speeches and shows to raise the awereness of environmnental and society issues, Let’s use the sport as a tool to impact positively every single level of the society!

A first step together with the first skateboarding actor in Rwanda. Thanks to SOS Children’s Village – Kigali for hosting the event ! And Congratuation to skate-aid and its volunteer Gabu Nightolele which managed to gather both hundreds of children and a wide and diverse audience around Skateboarding, street arts, music and dance ! Thanks to Lebron Isaac and Hirwa A. Christian for their great Breakdancing show, and to Uganda Skateboard Union for their impressing performance ! We can’t wait for the next one ! More picture our facebook albums Here

Journée Olympic 2016

CELEBRATIONS DE LA JOURNEE OLYMPIQUE 2016 par le Comité National Olempique et Sportifs du Rwanda

La célébration de la Journée Olympique 2016 s’est déroulé ce Jeudi le 23.06.2016 à l’Ecole Internationale des Parents de Butare (EIPB) dans la province du sud.
Le lancement des activités de la Journée Olympiques a été effectué mercredi le 22.06.2016 par la compétition de natation.

Ce Jeudi, plus de 300 enfants ont depression at school age dans les compétitions de course, football, mini-tennis ainsi que les démonstrations de karaté et de danses traditionnelles.

 IMG_3094 IMG_3126 IMG_3180 IMG_3257

IMG_3080

IMG_3283

IMG_3221 IMG_3335 IMG_3342 IMG_3354

Taekwondo: Abatoza 25 bagiye kwitabira “Stage Technique des Entreneurs”

Ku bufatanye na Komine Olempike y’u Rwanda (Rwanda National Olympic & Sports Committee ) ndetse na Federasiyo y’isi ya Taekwondo (World Taekwondo Federation), Abatoza 25 b’abanyarwanda muri Taekwondo bazitabira “Stage Technique des Entreneurs” iteganyijwe gutangira tariki ya 27 Kugeza 30 Kamena 2016.

Iyi Stage igomba kumara iminsi 4, Abatoza  25 batoranyijwe na Federation ya Taekwondo (Rwanda Taekwondo Federation) bazahugurwa kubijyanye na Technique ya Taekwondo mu mitoreze n’umunya-Korea “Master KIM JungSeak ”  uzoherezwa na  Federation y’isi y’umukino wa Taekwondo aho biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuri  25 Kamena 2016.

Master KIM Jungseak ubusanzwe yahoze ari umutoza wa Libya ubu aka ari umutoza mukuru wa Philipine. Biteganyijwe ko iyi Stage Technique izatangira tariki ya 27 Kamena kugeza tariki ya 30 Kamena 2016, ikabera Champion Hotel ndetse na Petit Stade Amahoro, i Remera.

Kanda hano urebe urutonde rw’abatoza 25 ba Taekwondo bazitabira Stage Technique des Entreneurs .

IOC AND UNHCR JOIN FORCES TO BETTER PROTECT REFUGEE ADOLESCENTS AND YOUNG ADULTS IN RWANDA

 

Rogge13331092_1202042576480676_480567631029913435_n

In Rwanda for a three-day humanitarian mission, international Olympic committee (IOC) honorary President and special envoy of UN secretary-general ban Ki-moon for youth refugees and sport Jacques Rogge has pledged increased support for youth and sport projects in six refugee camps.Click here to read more:

 

Kids Play International celèbre la journée olympique

C’est un peu en avance que notre partenaire Kids Play International, en présence de Athletics Rwanda et du Rwanda National Olympic and Sports Committee, a célébré la journée olympique !

Des centaines d’enfants ont eu la chance de pouvoir s’initier aux différentes disciplines qui composent l’athlétisme. Cela, sous les yeux d’une championne : Epiphanie NYIRABARAME (Marathon à aux JO de Londres en 2012) qui a chaleureusement échangé eux.

Bravo à tous pour cette journée très réussie

……………………

 

It’s in the early June that our partner, Kids Play International, with the collaboration of Athletics Rwandan and the Rwanda National Olympic and Sports Commmittee celebrated the Olympic Day.

Hundreds of children, discovered the stomach ulcer sports of the the Athletics Family with Epiphane NYIRABARAME, olympic athlete which ran the marathon in LONDON 2012. The Champion also took time to discuss, exchange and transmit her passion to all the participants.

Thanks and congrats for this successful event !

Walk To Remember All Sportsmen killed in the Genocide perpetrated against the Tutsi scheduled on June 3rd 2016

The Rwanda National Olympic and Sports Committee (RNOSC) in collaboration with the Ministry of Sports and Culture is pleased to invite you to the commemoration walk scheduled on June 3rd 2016 at 2.30 PM.  This walk is organized in memory and respects of all Sportsmen killed in the Genocide perpetrated against the Tutsi.  We will start from KBC Roundabout to the Petit stade Remera.

We are inviting all the Rwandan citizens, expatriates and especially all the sportsmen to join this walk. Let’s fight all together the genocide Ideology.

Thanks!

GMT GMT2

                             Photos: Taken during Walk to Remember 2015


Le Comité National Olympique et Sportif du Rwanda (CNOSR) en collaboration avec le Ministère des Sports et de la Culture (MINISPOC), a le plaisir de vous inviter à la marche commémorative que nous organiserons ce vendredi 3 Juin 2016 en souvenir des sportifs tués lors du Génocide perpétré contre les Tutsi. Le départ aura lieu au Rond-Point KBC à 14h30 pour se rendre au Petit Stade de Remera.

Nous vous encourageons tous, et particulièrement les sportifs à rejoindre cet évènement. Combattons, tous ensemble l’idéologie du génocide et marchons unis en mémoire de ces sportifs tués lors de cette tragédie.

Merci !


Komite Olempiki y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco inejejwe no kubatumira mu rugendo rwo kwibuka aba “sportifs” bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ruteganyijwe kuba kuwa gatanu taliki ya 03/06/2016, rukazatangirira kuri Rond Point ya KBC 14h30, rusorezwe kuri Petit Stade I Remera.

Nimuze Twibuke aba “Sportifs” Bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo yayo.

Turakangurira abaturarwanda bose by’umwihariko aba “sportifs” b’ingeri zose kuzitabira uru rugendo.

Murakoze!

 

Africa Taekwondo Championship 2016: Ikipe y’igihugu ya Taekwondo yegukanye imidali 5 ya Bronze.

UWABABYEYI Delphine nawe yegukanue mudali wa Bronze
UWABABYEYI Delphine yambikwa umudali wa Bronze.

Muri Championat y’Afurika yabaye muri izi mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatanu tariki ya 20 kugeza ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016, Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye,  Abanyarwanda bitwaye neza begukana imidali 5 ya Bronze bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 muri Afurika ndetse n’umwanya wa 2 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Cote d’Ivoire.

Egypt 4                                 Aline Ndacyayisenga yatsinze umunya Algeria

 

Mu begukanye imidali, harimo abakobwa 3 (Ndacyayisenga Aline, Uwababyeyi Delphine na Mushambokazi Zura) mu gihe Emmanuel Birushya ariwe wegukanye umudali mu cyiciro cy’abahungu.

Urutonde Rwabegukanye imidali:

Kyrogi :

  • NDACYAYISENGA Aline (Yaje ku mwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda umunya-Algeria mu batarengeje ibiro 57)
  • UWABABYEYI Delphine (Yaje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda umunya-Egypt mu batarengeje ibiro 46)

Poomse :

  • Musambokazi Zura na Birushya Emmanuel (babaye abagatatu muri Poomse mu cyiciro cya Equipe)
  • Birushya Emmanuel (Yegukanye nanone umudali wa Bronze wa 2 kuri we muri Individual Poomse)

Zura na Birushya Begukanye imidali 3 ya Bronze muri Poomse.                                            Uhereye ibumoso: Zura, Coach Master Jeong , Emmanuel na Martin Koonce.

 

Muri rusange u Rwanda rwegukanye imidali 5 ya BRONZE, Ruza ku mwanya wa 6 muri Africa nyuma ya Egypt, Morocco, Algeria, Tunisia na Cote d’Ivoire.

Ku rundi ruhande Martin Koonce yahawe ishimwe na Federation ya Egypt ifatanyije na Federation ya Africa  nk’impirimbanyi mu guteza imbere Taekwondo muri Africa.

Biteganyijwe  ko ikipe iri bugere mu Rwanda kuri uyu wa kabiri saa munani z’amanywa (14h:00).

Kigali Peace Marathon: Abanya Kenya bihariye ibihembo

Mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryiswe Kigali International Peace Marathon rizenguruka umujyi wa Kigali, abanya Kenya bongeye kwerekana ko bateye imbere muri uyu mukino biharira ibihembo hafi ya byose byatanzwe.

Kuri iki cyumweru kuri Stade Amahoro, habereye irushanwa ryiswe Kigali International Peace Marathon rikaba ryari rifite insanganyamatsiko “Peace Beyond Borders”  akaba ari ku nshuro ya 12 ribaye.  iri rushanwa ryarimo ibice bitatu harimo abirukaga ibirometero 42 (Full Marathon), abirukaga igice cya Marathon (Half Marathon) kingana n’ibirometero 21, harimo kandi abirukaga bisanzwe byo kwishimisha (Run for Peace/Run for Fun).

Mu gice cya Full Marathon na Half Marathon hahembwaga abantu batandatu ba mbere. abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Kenya bakaba barihariye ibihembo hafi ya byose.

Abagabo batandatu ba mbere muri Full Marathon

1.Tallam,James Cheritich wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 19 n’amasegonda 3.

2.Kibet, Rono wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 19 n’amasegonda 20

3.William Ruto Chebdi nawe wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 20 n’amasegonda 11

4.Koptoo Daniel Kipkemboi wo muri Kenya wakoresheje amasaha 2, iminota 21 n’amasegonda 47

5.Kurui Peter Chesang wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 22 n’amasegonda 25

6.Kopkorir Joshua nawe wo muri Kenya yakoresheje amasaha 2, iminota 23 n’amasegonda 29.

Muri Marathon yose umunyarwanda waje hafi ni Kayiranga Theoneste wabaye uwa karindwi akoresheje amasaha 2, iminota 25 n’amasegonda 33.


Abanya Kenya bihariye imyanya ya mbere.

Abagore 6 ba mbere muri Full Marathon

1.Chemweno E Jeruiyot wo muri Kenya yakorejesheje amasaha 2, iminota 38 n’amasegonda 20

2.Milgo Serser Alice Cheroti wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 41 n’amasegonda 32

3.Jacqueline Kiplimo Nyetipei nawe wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 43 n’amasegonda 56

4.Rutto Beatrice wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 35

5.Shelmith Muriuk wo muri Kenya, yakoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 37

6.Domongole Fridah Chepkemoi nawe wo muri Kenya yakoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 40

Mu gice cya Semi Marathon (ibilometero 21),  abanya Kenya  bihariye imyanya itanu muri itandatu yahembwe, umunyarwanda Muhitira Felicien akaba yaraje k’umwanya wa gatanu.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Semi Marathon

Mu bagabo

1.Renson Kipruto
2.Josphat Kipchirchir
3. Douglas Kipsania
4. Nicholas Kipchumba
5.Muhitira Felicien
6.Ruto Naibet Emmanuel

Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Semi Marathon mu bagore

1.Jeruto Anges
2. Nyirarukundo Salome
3. Kimetto Purty Kangogo
4. Naomi Jebet
5.Ramadhan Makera
6.Mukasakindi Claudette.

Nyirarukundo Salome umunyarwandakazi wabaye uwa kabiri muri Half Marathon

Muri Marathon uwa mbere yahembwe miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda naho uwa kabiri ahabwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gice cya Half Marathon, uwa mbere yegukanye igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe uwa kabiri yahembwe ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda.

Iri siganwa rya Kigali International Peace Marathon ryasojwe kuri iki cyumweru, ryari ribaye ku nshuro ya 12, aho ryatangiye mu mwaka wa 2004 rikaba ari irushanwa ngaruka mwaka.

Ikipe y’igihugu yerekeje muri shampiyona y’afurika muri Egypt.

Ikipe y’igihugu ya Taekwondo yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2016 yererekeza mu Misiri aho igiye kwitabira championat d’Afrique izabera mu mujyi wa Port Said.

Iyi kipe yari imaze hafi amezi atatu arenga iri mu mwiherero mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ya Afurika izabera mu Misiri. Umunyabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda abajijwe uko imyiteguro yagenze n’igihe amarushanwa azabera,  yagize ati “Imyiteguro bari bamazemo hafi amezi atatu yagenze neza k’uburyo biduha ikizere cyo kuzitwara neza muri iri rushanwa ry’Afurika tugiye kwitabira kandi ibyo bigashimangirwa  bamaze kuyirangiza. Bazahaguruka kuri uyu wa kabiri ariko amarushanwa azaba hagati ya tariki 19 na 21 Gicurasi 2016.

Umuyobozi wa Sport muri Minispoc, Bwana Emmanuel Bugingo waje guha impanuro iyi kipe mbere y’uko ihaguruka mu Rwanda, yibukije abagize iyi kipe ko igihe kigeze ngo abanyarwanda batware imidali.

Ati “Igihe kirageze ngo abanyarwanda begukane imidali, namwe nta kindi tubatumye uretse Imidali.” 

Bugingo ashyikiriza ibendera ry'u Rwanda Captain Iyumva Regis

Bwana Emmanuel Bugingo ashyikiriza ibendera ry’u Rwanda Captain Iyumva Regis

Bugingo yongeyeho ko bitera ishema  igihugu ndetse bigatanga n’isura nziza iyo abakinnyi begukanye imidali mu marushanwa mpuzamahanga: “N’iby’igiciro kubona abakinnyi begukana umudali, Kwitabira no gushaka ubunararibonye byararangiye, tubatumye imidali ndetse no guhesha ishema igihugu, Nk’u Rwanda tubari inyuma twese kandi turabifuriza intsinzi, Ibendera ry’igihugu tubahaye muzarigarurane Imidali.”

Bugingo Emmanuel Ashyikiriza ibendera ry'u Rwanda Captain Iyumva Regis

Ubwo Bugingo yaramaze gushyikiriza Impanuro ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Misiri

Muri iyi mikino u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri mu byiciro bibiri bitandukanye (Kyrogi na Poomse), ariko ntiruzaserukirwa mu cyiciro cy’ababana n’ubumuga (Para-Taekwondo). Ku ruhande rw’ikipe ya Kyrogi (Imirwano), U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 9 (Abagabo 6 n’abakobwa 3), Mu gihe ku ruhande rwa Poomse (Imyiyerekano binyuze mu mico n’imigenzo ya Taekwondo) u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 3 (Abagabo 2 n’umukobwa 1.)

Urutonde (Kyrogi Team)

  1. IYUMVA Regis (Captain) -58 KG
  2. NIZEYIMANA Savio -74 KG
  3. MWEMEZI Cedrick -80KG
  4. NDUWAYEZU Martin -64 KG
  5. MUNYAKAZI Vincent -63KG
  6. TWAGIRIMANA Emmanuel -68 KG
  7. MUSHAMBOKAZI Zura -49KG
  8. UWABABYEYI Delphine -46KG
  9. NDACYAYISENGA Aline -63KG

Urutonde (Poomse Team)

  1. Mbonigaba Boniface
  2. Birushya Emmanuel
  3. Musambokazi Zura

Tubibutse ko Muri Werurwe, ikipe y’igihugu yitabiriye imikino ya Chairman’s Cup i Mombasa muri Kenya, mu bakinnyi 11 bari bagiyeyo bahagarariye u Rwanda 10 batahukanye imidali harimo n’ine ya zahabu.

Ku ruhande rwa Kyrogi, U Rwanda ruzaba rutozwa na Bagire Allain Irene yungirijwe na Mbonigaba Boniface nk’uko bisanzwe mu gihe Poomse izaba itozwa na Master Jeong Ji MAN.

Tubibutse ko amarushanwa azaba hagati ya tariki 19 na 21 Gicurasi 2016, akazabera i Port Said mu Misiri.

Dusingizimana Eric brakes the new Guinness World record

In the name of the Rwanda National Olympic and Sports Committee President and all Sportsmen we congratulate Rwanda Cricket Association and Mr. Dusingizimana Eric for the new Guinness world record “LONG BATING IN THE NET” made for the first time ever last night at Amahoro Petit Stade. Go go Rwanda Generation of Champions. We are all proud of you!

IMG_039418-222-280