RNOSC & CGA Rwanda Annual Newsletter of 2022

We are delighted to release the annual newsletter of the year 2022. 

The RNOSC/CGA Rwanda First Vice President said: ‘Throughout 2022, in collaboration with our partners and members, we have successfully implemented various sports activities, namely, the celebrations of the Olympic Day 2022 and Commonwealth Day 2022, “Smart Women – Smart Sport” workshop to foster gender equality within Rwanda Sport Movement, Genocide Memorial Tournaments 2022 (GMT 2022) to pay respect to the victims of the 1994 Genocide Against the Tutsi, and Rwanda finished 4th in Men’s Beach Volleyball at the Birmingham 2022 Commonwealth Games, to name few.”

Read the full newsletter at: annual newsletter of 2022.

RNOSC & RCGA Quarterly Newsletter of April to June 2022

The Rwanda National Olympic and Sports Committee (RNOSC)/Rwanda Commonwealth Games Association (Rwanda CGA) has released the Quarterly Newsletter of April to June 2022.

“In the last three months, we implemented various sports activities including the celebration of the Olympic Day 2022, fostering gender equality by organizing “Smart Women – Smart Sport” workshop, in collaboration with the Ministry of Sports and National Sports Federations and we also successfully organized the Genocide Memorial Tournaments 2022 (GMT 2022) for Kwibuka 28 to name few”, said the RNOSC/RCGA President Theo UWAYO.

Visit this link to access the full newsletter.

Happy reading!

Itsinda nyarwanda ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ryizihije umunsi ngaruka mwaka w’uwo muryango muri uyu mwaka wa 2019

Kuwa mbere,tariki 11 Werurwe 2019,itsinda nyarwanda ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ryizihirije umunsi w’uwo muryango w’uyu mwaka wa 2019 muri G.S Camp Kigali.

Umunsi w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza wizihizwa tariki ya 2 Werurwe buri mwaka,ariko mu Rwanda,uwo munsi wizihijwe tariki 11 Werurwe,2019 mu rwego rwo kuzirikana Isabukuru y’imyaka 70 umuryango uvuguruye w’ibihugu bikoresha icyongereza umaze,insanganyamatsiko ikaba yari:”A connected commonwealth(ugenekereje mu Kinyarwanda ni:”Umuryango uhuza ibihugu bikoresha icyongereza ushyize hamwe”)

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ni ihuriro ry’ubushake rigizwe n’ibihugu 53 byigenga kandi byose byifatira ibyemezo.Utuwemo na miliyari 2.2 z’abaturage,kandi hejuru ya 60% by’abo baturage,bari munsi y’imyaka 30.

Abanyeshuri basaga 3000 bo mu ishuri rya G.S Camp Kigali bagaragaye mu bikorwa bitandukanye,birimo amarushanwa y’ibiganiro mpaka,kwandika,ndetse na Tennis yo ku meza bitabiriye icyo gikorwa.

Umushyitsi mukuru ari we Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Jo Ramos,yibukije abanyeshuri ko 60% by’urubyiruko rw’umuryango uhuza ibihugu bikoresha icyongereza ruri munsi y’imyaka 30.

Ubwo Visi Perezida w’itsinda nyarwanda ry’imikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza,Felicite Rwemarika yagezaga ijambo rye ku bari bitabiriye,yagize ati:”Iki gikorwa ni ubufatanye n’umuryango wa Commonwealth kandi intego ni ugukorera hamwe.Ni iby’akamaro ku rubyiruko kuko siporo yubaka umubano n’abandi ndetse n’ubucuti.”

Ishyirahamwe ry’umukino wa Tenisi yo ku meza ryakoresheje ayo mahirwe maze rimurikira abanyeshuri uwo mukino,ndetse rinatanga ibikoresho bishya byo gukina uwo mukino birimo imeza nshyashya,agapira ndetse n’udukoresho dukoze mu mbaho dukoreshwa abakinnyi bakubita ako gapira(playing bats).

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tenisi yo ku meza,Jean Bosco Birungi,mu ijambo rye yagize ati:”Iyi ni inshuro ya mbere dukorana n’ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza,ndetse ni amahirwe yo kwagura siporo kuko twasinyanye amasezerano n’ishuri rya G.S Camp Kigali yo kuzamura umukino wa Tenisi yo ku meza”.

Jean Dieudonne Niyonsenga,umuyobozi mukuru w’ishuri yashimye cyane Ambasade y’Ubwongereza,itsinda nyarwanda ry’imikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tenisi yo ku meza,ku bwo kuza kwizihiriza uriya munsi mu kigo cyabo.

Icyo kigo gifite ibyiciro bitandukanye birimo ishuri ry’incuke,amashuri abanza n’ay’isumbuye agizwe n’abanyeshuri barenga 3,380,ndetse n’abakozi 108.

U Rwanda ruzakira inama rusange y’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza mu ntangiriro za Nzeli ndetse n’inama ikurikiye y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza izaba mu mwaka wa 2020,bikaba biteganijwe ko izitabirwa n’abarenga ibihumbi birindwi.

Soma ubutumwa bw’umunsi w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza bwatanzwe n’umuyobozi mukuru w’uyu muryango,nyir’icyubahiro Umwamikazi: Kanda hano.

U Rwanda ruzakira inama rusange y’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2019

Ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ryatangaje kuri uyu munsi(Tariki 5,Ukwakira 2018)ko u Rwanda ruzakira inama rusange y’umwaka wa 2019 y’iri shyirahamwe ndetse n’inama nyunguranabitekerezo. Inama rusange,ihuriza hamwe abayobozi ba siporo baturuka mu bihugu 71 ndetse n’ubutware bugize umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza,izabera mu murwa mukuru w’u Rwanda,Kigali,kuva tariki ya 3 kugera ku ya 6 Nzeli 2019.Bizaba ari ikimenyetso cy’isabukuru y’imyaka 10 U Rwanda rumaze rwongerewe ku rutonde rw’ibihugu bigize uyu muryango uhereye muri 2009,ndetse iyi nama izaba umwaka umwe mbere y’uko u Rwanda rwakira inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu mwaka wa 2020.

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Louise Martin CBE yagize ati:

Ubunyamuryango bw’u Rwanda muri uyu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ni ubw’umwihariko  ndetse twakiriye aya mahirwe yo kwizihizanya ndetse no gusabana n’umunyamuryango wacu muto mu muryango wa siporo.Batugejejeho inyandiko isaba kwakira iyi nama igaraza ubushake bwinshi bwo kugera ku ntsinzi ndetse n’uburyo byagerwaho-kandi babona iyi nama rusange nk’ibuye ry’akamaro bazakandagiraho  batera intambwe igana kuri iriya nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2020.

U Rwanda ni igihugu cyo kureberwaho,gifite ubuyobozi  bwa siporo bushishikariye ibyo bukora ndetse bunagaragaza ibikorwa budategereje ko ibintu byikora -kandi twese hamwe turi guharanira ko  hasigara umurage mwiza ufitiye inyungu ubuzima bw’abantu mu Rwanda ari nacyo gihugu kizakira iyi nama,hashingiwe ku ndangagaciro rusange ndetse n’intego z’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza mu Rwanda,Bwana Valens Munyabagisha yagize ati:
“Dutewe ishema no kuba twaratorewe kwakira inama rusange y’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2019.Turifuza kubyaza umusaruro ufatika iki gikorwa cy’ingenzi,tukubaka ishusho nziza y’u Rwanda ndetse n’iy’uyu muryango wose muri rusange,kandi tukanatanga inkunga mu guteza imbere ibikorwa bya siporo duhuriyeho,iby’ubuzima muri rusange ndetse n’iby’ubukungu. Abakinnyi bacu ndetse n’itsinda ryose muri rusange bazaba batewe ishema no kwakira iyi nama-bakirana urugwiro itsinda rinini ry’abagize ishyirahamwe ry’imikino y’uyu muryango rizasesekara I Kigali muri Nzeli,umwaka utaha.

U Rwanda rukomeje kuba ahantu hatorerwa kwakira inama mpuzamahanga,kandi abazitabira iyi nama bazabona ukuntu umurwa mukuru w’u Rwanda,Kigali  uko imyaka ihita wabaye:ipfundo ry’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse ukaba n’ishema rya buri munyarwanda.”

Iyi nama rusange izabera mu nzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika(US$ 300 million),izwi nka Kigali Convention Center,ikaba yarafunguwe ku mugaragaro muri 2016.Ibintu by’ingenzi bizibandwaho muri iyi nama rusange ni amatora y’iri shyirahamwe aba buri myaka ine,iterambere rikomerejeho ry’imiyoborere ndetse n’amabwiriza y’iri shyirahamwe,ndetse no kwemeza gahunda ivuguruye ya Transformation 2022.

U Rwanda rwakiriye “The Gold Coast 2018 Queen’s Baton Relay”guhera tariki 22 kugeza kuri 25 Werurwe 2017,maze ikoresha ayo mahirwe mu kwibanda ku hahise,igihe cya none ndetse n’ahazaza h’igihugu.

U Rwanda rwatangiriye imikino yarwo y’umuryango uhuza uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza I Delhi,rwitabira imikino yo kwiruka,umukino w’itera makofe,gusiganwa ku magare ndetse no koga.Rwatsindiye imidali bwa mbere mu mikino y’urubyiruko rw’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2017 yabereye I Bahamas-rutsindira umudali wa Bronze mu mukino wa Beach volleyball y’abagore.

Abanyarwandakazi begukanye imidali ya Bronze,Valentine Munezero na Penelope Musabyimana ,bafata ifoto nyuma yo kwambikwa iyo midali y’abatsinze muri Beach Volleyball y’abakobwa mu mikino y’urubyiruko rwa Commonwealth y’umwaka wa 2017,tariki 22 Nyakanga,2017,I Nassau ho muri Bahamas.

Mu mikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza yabereye  Australia’s Gold Coast mu mwaka wa 2018,ibihugu byose bigize uyu muryango byafashe umunota umwe wo kwibuka abatutsi bazize jenoside yabakorewe mu 1994.Perezida Valens Munyabagisha yakomeje agira ati:”Kwakira iyi nama bizaba ari amahirwe y’umumaro ku muryango wa Commonwealth,kugirango birebere n’amaso yabo ibyo bibukaga kiriya gihe.Bizerekana uburyo twese twashyira hamwe tugaterana imbaraga- cyane cyane urubyiruko rwacu-kugirango dukomeze gusigasira indangagaciro z’uyu muryango ari zo Ubumuntu,Uburinganire ndetse no guharanira icyo Umuntu yagenewe kuzaba cyo.”

U Rwanda – ruzwi nk’igihugu cy’imisozi igihumbi,ndetse nk’ubuturo bwa kimwe cya gatatu cy’ingagi zo mu misozi zisigaye ku isi-nirwo munyamuryango uheruka kwinjira  mu muryango wa Commonwealth,ndetse rukaba n’igihugu cya kabiri(Uretse Mozambique) muri uyu muryango kidafite amateka agira aho ahurira n’Ubwami bw’Abongereza. Ni igihugu kiyoboye ku isi yose mu buringanire-cyikaba igihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi muri guverinoma,ndetse cyikaba gikomeje kugira ijanisha ry’abagore benshi mu nteko ishinga amategeko ku isi yose.Iryo janisha rigeze kuri 64% uyu munsi.

Iyi nama rusange izaba ari iya kabiri ibereye ku mugabane wa Afurika muri iyi myaka icumi,ikaba iziyongera ku yabereye I Kampala,Uganda mu mwaka wa 2012.