U Rwanda ruzakira inama rusange y’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2019

Ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ryatangaje kuri uyu munsi(Tariki 5,Ukwakira 2018)ko u Rwanda ruzakira inama rusange y’umwaka wa 2019 y’iri shyirahamwe ndetse n’inama nyunguranabitekerezo. Inama rusange,ihuriza hamwe abayobozi ba siporo baturuka mu bihugu 71 ndetse n’ubutware bugize umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza,izabera mu murwa mukuru w’u Rwanda,Kigali,kuva tariki ya 3 kugera ku ya 6 Nzeli 2019.Bizaba ari ikimenyetso cy’isabukuru y’imyaka 10 U Rwanda rumaze rwongerewe ku rutonde rw’ibihugu bigize uyu muryango uhereye muri 2009,ndetse iyi nama izaba umwaka umwe mbere y’uko u Rwanda rwakira inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu mwaka wa 2020.

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Louise Martin CBE yagize ati:

Ubunyamuryango bw’u Rwanda muri uyu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ni ubw’umwihariko  ndetse twakiriye aya mahirwe yo kwizihizanya ndetse no gusabana n’umunyamuryango wacu muto mu muryango wa siporo.Batugejejeho inyandiko isaba kwakira iyi nama igaraza ubushake bwinshi bwo kugera ku ntsinzi ndetse n’uburyo byagerwaho-kandi babona iyi nama rusange nk’ibuye ry’akamaro bazakandagiraho  batera intambwe igana kuri iriya nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2020.

U Rwanda ni igihugu cyo kureberwaho,gifite ubuyobozi  bwa siporo bushishikariye ibyo bukora ndetse bunagaragaza ibikorwa budategereje ko ibintu byikora -kandi twese hamwe turi guharanira ko  hasigara umurage mwiza ufitiye inyungu ubuzima bw’abantu mu Rwanda ari nacyo gihugu kizakira iyi nama,hashingiwe ku ndangagaciro rusange ndetse n’intego z’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza mu Rwanda,Bwana Valens Munyabagisha yagize ati:
“Dutewe ishema no kuba twaratorewe kwakira inama rusange y’ishyirahamwe ry’imikino y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2019.Turifuza kubyaza umusaruro ufatika iki gikorwa cy’ingenzi,tukubaka ishusho nziza y’u Rwanda ndetse n’iy’uyu muryango wose muri rusange,kandi tukanatanga inkunga mu guteza imbere ibikorwa bya siporo duhuriyeho,iby’ubuzima muri rusange ndetse n’iby’ubukungu. Abakinnyi bacu ndetse n’itsinda ryose muri rusange bazaba batewe ishema no kwakira iyi nama-bakirana urugwiro itsinda rinini ry’abagize ishyirahamwe ry’imikino y’uyu muryango rizasesekara I Kigali muri Nzeli,umwaka utaha.

U Rwanda rukomeje kuba ahantu hatorerwa kwakira inama mpuzamahanga,kandi abazitabira iyi nama bazabona ukuntu umurwa mukuru w’u Rwanda,Kigali  uko imyaka ihita wabaye:ipfundo ry’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse ukaba n’ishema rya buri munyarwanda.”

Iyi nama rusange izabera mu nzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika(US$ 300 million),izwi nka Kigali Convention Center,ikaba yarafunguwe ku mugaragaro muri 2016.Ibintu by’ingenzi bizibandwaho muri iyi nama rusange ni amatora y’iri shyirahamwe aba buri myaka ine,iterambere rikomerejeho ry’imiyoborere ndetse n’amabwiriza y’iri shyirahamwe,ndetse no kwemeza gahunda ivuguruye ya Transformation 2022.

U Rwanda rwakiriye “The Gold Coast 2018 Queen’s Baton Relay”guhera tariki 22 kugeza kuri 25 Werurwe 2017,maze ikoresha ayo mahirwe mu kwibanda ku hahise,igihe cya none ndetse n’ahazaza h’igihugu.

U Rwanda rwatangiriye imikino yarwo y’umuryango uhuza uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza I Delhi,rwitabira imikino yo kwiruka,umukino w’itera makofe,gusiganwa ku magare ndetse no koga.Rwatsindiye imidali bwa mbere mu mikino y’urubyiruko rw’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza y’umwaka wa 2017 yabereye I Bahamas-rutsindira umudali wa Bronze mu mukino wa Beach volleyball y’abagore.

Abanyarwandakazi begukanye imidali ya Bronze,Valentine Munezero na Penelope Musabyimana ,bafata ifoto nyuma yo kwambikwa iyo midali y’abatsinze muri Beach Volleyball y’abakobwa mu mikino y’urubyiruko rwa Commonwealth y’umwaka wa 2017,tariki 22 Nyakanga,2017,I Nassau ho muri Bahamas.

Mu mikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza yabereye  Australia’s Gold Coast mu mwaka wa 2018,ibihugu byose bigize uyu muryango byafashe umunota umwe wo kwibuka abatutsi bazize jenoside yabakorewe mu 1994.Perezida Valens Munyabagisha yakomeje agira ati:”Kwakira iyi nama bizaba ari amahirwe y’umumaro ku muryango wa Commonwealth,kugirango birebere n’amaso yabo ibyo bibukaga kiriya gihe.Bizerekana uburyo twese twashyira hamwe tugaterana imbaraga- cyane cyane urubyiruko rwacu-kugirango dukomeze gusigasira indangagaciro z’uyu muryango ari zo Ubumuntu,Uburinganire ndetse no guharanira icyo Umuntu yagenewe kuzaba cyo.”

U Rwanda – ruzwi nk’igihugu cy’imisozi igihumbi,ndetse nk’ubuturo bwa kimwe cya gatatu cy’ingagi zo mu misozi zisigaye ku isi-nirwo munyamuryango uheruka kwinjira  mu muryango wa Commonwealth,ndetse rukaba n’igihugu cya kabiri(Uretse Mozambique) muri uyu muryango kidafite amateka agira aho ahurira n’Ubwami bw’Abongereza. Ni igihugu kiyoboye ku isi yose mu buringanire-cyikaba igihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi muri guverinoma,ndetse cyikaba gikomeje kugira ijanisha ry’abagore benshi mu nteko ishinga amategeko ku isi yose.Iryo janisha rigeze kuri 64% uyu munsi.

Iyi nama rusange izaba ari iya kabiri ibereye ku mugabane wa Afurika muri iyi myaka icumi,ikaba iziyongera ku yabereye I Kampala,Uganda mu mwaka wa 2012.

Komite ya Olimpike yateguye inama nyunguranabitekezo ku rwego rw’igihugu,yareberaga hamwe uburinganire mu gika cya siporo mu Rwanda

Kuva tariki 13 kugeza tariki 15 Gashyantare 2019,Komite ya Olimpike na siporo mu Rwanda yateguye inama nyunguranabitekerezo ku buringanire muri siporo mu Rwanda,ikaba yarabereye mu karere ka Nyanza.

Iyo nama y’iminsi itatu yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umuco na siporo,Hon.Esperance Nyirasafari-Yakanguriye abagore gukorera hamwe mu rwego rwo guhangana n’imbogamizi bahura nazo muri siporo.

Yagize ati:“Reka mfate uyu mwanya nshimire abateguye iyi nama igamije gushakira hamwe ingamba zatuma abagore benshi bagaragara mu bikorwa byo kuzana impinduka nziza muri siporo yo mu Rwanda.

“Uburinganire muri siporo nyarwanda si ikintu guverinoma yibagiwe,ariko dukeneye ko abagore benshi barushaho kugaragara mu nzego zifata ibyemezo,atari muri siporo z’abagore gusa,ahubwo no muri gahunda zo gufata ibyemezo nubwo hari imbogamizi zitari iz’u Rwanda gusa.”

Perezida wa Komite ya Olimpike na siporo mu Rwanda,Ambasaderi Valens Munyabagisha:”Zimwe mu mbogamizi abagore bari mu itsinda rya siporo bahura nazo,zirimo kubura amafaranga ndetse no kutagaragara cyane kw’abagore by’umwihariko muri gahunda zo gufata ibyemezo mu mashyirahamwe ya siporo babarizwamo.”

Gicumbi: Minisiteri ya siporo n’umuco ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda batashye inzu yubakiwe umucikacumu, baremera ni imiryango y’abacikacumu itishoboye.

Tariki ya 05 Ukwakira 2018, Ministiri ya Siporo n’Umuco, abahagarariye ibigo biyishamikiyeho, Komite Olempike y’u Rwanda n’Amashyirahamwe ya Siporo yatashye inzu yubakiwe uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Madamu Mukansanga Eugenie anaremera imiryango 20 mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune.

44317051435_8a2e3af2f3_o
Minisitiri Hon. Uwacu n’Abayobozi bahagarariye ibigo bishamikiye kuri MINISPOC na Mukansanga Eugenie wubakiwe inzu bafata ifoto y’urwibutso.

Mbere yo gutaha inzu yubatswe no kuremera imiryango itishoboye, abayobozi basuye urwibutso rwa Byumba rufite amateka yihariye kuko rushyinguyemo umubare utazwi w’imibiri yabishwe mu 1990 bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.

44504598734_956a70a3a8_o

45177366862_906c8f5c30_o

Mukasanga wubakiwe inzu yo kubamo n’umuryango we itwaye miliyoni icumi (10,000,000Frw) yagize ati: “Ndishimye cyane kuba mwanyibutse, umutima nk’uyu muzawuhorane, Imana ikomeze guha Amahoro u Rwanda na Perezida wacu.”

Minisitiri wa Siporo n’Umuco wari umushyitsi mukuru, Hon. Uwacu Julienne mu ijambo rye yasabye abaturage ba Ruvune Kwirinda amakimbirane kuko asubiza inyuma iterambera, anabasaba gukomera ku muco wo soko y’iteramberere rirambye. Yasoje asaba abahawe inka kuzorora neza kugira ngo bibafashe mu iterambere kandi bazabashe no kworoza n’abandi bazikeneye.

Komite Olempike y’u Rwanda ikaba yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru, Bwana Sharangabo Alexis n’Umujyanama, Bwana Nzabanterura Eugene.

Uretse gutegura amarushwana yo kwibuka aba “Sportifs” bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT), Minisiteri ya Siporo n’Umuco na Komite Olempike y’u Rwanda begeranya inkunga, hagatoranywa uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye kurusha abandi mu murenge bahisemo, akubakirwa inzu ndetse hakanaremerwa imiryango itishoboye muri uwo murenge.

Twabibutsa ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka, kikaba kibaye ku nshuro ya gatatu nyuma ya Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo 2016 na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba 2017.

Andi mafoto: kanda hano.

Komite Olempike y’u Rwanda ikomeje urugendo rwo kugeza gahunda ya siporo kuri bose mu gihugu hose.

Kuva tariki ya 07 Nzeri 2018, Komite Olempike y’u Rwanda ku nkunga ya Solidarite Olempike yatangirije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa kuri siporo kuri bose mu Karere ka Musanze.

Ku bufatanye n’inzego za leta, Komite Olempike ikomeje guhugura abashinzwe guteza imbere siporo ku rwego rw’uturere hagamijwe gukomeza guteza imbere siporo mu Rwanda hagendewe ku ndangagaciro Olempike, akaba ari igikorwa gisozwa no gukorera hamwe siporo n’abatuye mu karere katangiwemwo amahugurwa.

Kuva ku itariki ya 07 kugeza 08 Nzeri, abakozi bashinzwe siporo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru bagera kuri 14 bitabiriye amahugurwa yasojwe na siporo rusange. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bwana Bizimana Festus bifatanyije n’abatuye akarere ka Musanze bagera ku bihumbi icumi (10,000) muri siporo rusange yabereye kuri sitade ubworoherane.

44
Abatuye Akarere ka Musanze bitariye siporo rusange ari benshi.
22
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bwana Bizimana Festus bifatanyije n’abaturage b’Amajyepfo muri siporo rusange yabereye kuri stade ubworoherana.

Kuva tariki ya 13 kugeza 14 Nzeri, hahuguwe abakozi bashinzwe siporo mu turere tw’Intara y’amajyepfo. Amahugurwa yabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Nyanza, yitabirwa n’abakozi 17 asozwa na siporo rusange yitabiriwe nabagera kuri (8,000). Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Hon. Mureshyankwano Marie Rose akaba yarifatanyije n’abatuye muri Nyanza muri iyi siporo rusange.

Nyanza Photo
Abashinzwe siporo mu turere tugize Intara y’Amajyepfo bafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi ibiri yabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Nyanza.
IMG_8884
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Hon. Mureshyankwano Marie Rose na Meya w’Akarere ka Nyanza, Bwana NTAZINDA Erasme bitabiriye siporo rusange yateguwe na Komite Olempike.

Bikaba biteganijwe ko ejo tariki ya 20 Nzeri, hazatangwa amahugurwa ku bakozi 14 bashinzwe siporo mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba. Amahugurwa akazabera ku cyicaro cy’Akarere ka Rubavu, akazasozwa na siporo rusange izaba ku gicamunsi cyo kuwa 21 Nzeri 2018.

Uko Intara zisigaye zizasurwa:

  • Uturere tugize Intara y’Uburengerazuba: Rubavu, tariki 20-21 Nzeri 2018.
  • Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba: Rwamagana, tariki 27-28 Nzeri 2018.
  • Uturere tugize Umujyi wa Kigali: Stade Amahoro i Remera, tariki 05-06 Ukwakira 2018.

Guverineri Hon. Gatabazi yitabiriye Siporo Rusange yateguwe na Komite Olempike i Musanze.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Nzeri 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru; Gatabazi Jean Marie Vianney yitabiriye Siporo Rusange yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda mu karere ka Musanze, mu rwego rwo gushishikariza abatuye aka karere by’umwihariko abakiri bato gukora siporo binyuze muri gahunda yiswe ‘Sports inductive society.”

22
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney arikumwe na Visi Perezida wa Kabiri muri Komite Olempike y’u Rwanda, Bwana Festus Bizimana.

Iyi Siporo rusange yakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho abatuye akarere ka Musanze bavuye mu bice bitandukanye bikagize, bahurira muri Stade Ubworoherane, aho bakoranye n’abagize Komite Olempike y’u Rwanda bari bamaze iminsi ibiri muri aka karere, batanga amahugurwa kuri Siporo rusange.

55

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye ababashije kwitabira iyi Siporo Rusange, abasaba ko ubutaha babwira bagenzi babo umubare yabonye ukaziyongera.

Yagize ati:”Ndabashimira kuba mwitabiriye iyi siporo. Nanjye byari bigoye ko mboneka uyu munsi, ariko kubera ko nari nziko mba ndi kumwe n’amwe nahisemo kugera hano. Ubutaha muzabwire n’abandi baze, muzabe muri benshi kurusha uko mumeze uyu munsi. Muzi akamaro ka siporo, ntabwo mwahora mu mirimo yanyu gusa. Siporo ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi.”

44
Abatuye Musanze bitabiriye ari benshi.

Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko iyi gahunda iri gukorwa mu turere dutandukanye, aho nyuma ya Musanze, hari ahandi hazakurikiraho.

Yagize ati: “Ntabwo ari uko twahisemo akarere ka Musanze ahubwo ni uko tugomba kugira aho dutangirira, twatangiriye i Nyanza, uyu munsi twaje i Musanze, ubutaha tuzajya n’ahandi. Ni muri gahunda yo kugira ngo tugire abantu badasinziriye, bashyushye bari mu bikorwa, bakora siporo. Turibanda cyane no ku rubyiruko kugira ngo rwitabire Siporo kuko ifite akamaro.”

Agaruka ku mahugurwa yatanzwe ku bazajya bafasha abatuye aka karere muri siporo, Bizimana Festus yagize ati:” Duhugura abakozi kugira ngo babashe kwigisha abaturage siporo kuko ikintu cyose gisaba ubunararibonye. Twabanje i Nyanza, ubu turi i Musanze, duhugura cyane abashinzwe siporo mu turere bashobora gufasha urwego rwa siporo. Igishimishije ni uko iby’ibanze babifite kandi abantu bagenda babyitabira. Abantu bamaze kubimenya kandi bari no kubyitabira.”

Uretse gupimwa indwara zitandukanye zirimo umutima na Diabete ku bitabiriye iyi siporo rusange, hatanzwe kandi n’ibihembo ku basubije neza ibibazo byabajijwe bigaruka kuri iyi Siporo Rusange ndetse na Komite Olempike. Hanahembwe kandi Kanyange nk’umuntu ukuze witabiriye iyi Siporo Rusange.

66
Abasubije neza ibibazo ku bumenyi bwa Siporo na Komite Olempike bahawe ibihembo.

Iyi gahunda ikazakomereza mu Karere ka Nyanza: tariki 13-14 Nzeri hakazatangwa amahugurwa kubafite mu nshingano guteza imbere siporo bo mu turere tugize Intara y’Amajyepfo agasozwa na siporo rusange izaba kuwa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018.

Source: RuhagoYacu.

Ibintu 11 ugomba kumenya kuri karate yo mu Rwanda

IMG_7355Umukinnyi w’umunyarwanda w’imyaka 17,Maic Shyaka Ndutiye,yatsindiye umudali wa zahabu  mu marushanwa y’abakuru n’abato ya UFAK mu mwaka wa 2018,akaba yarabereye I Kigali.

Umwaka ushize,abahagarariye ibihugu 27 bya Afurika bahuriye I Yaoundé muri Cameroon,mu nama rusange y’umwaka wa 2017 y’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya Karate(UFAK),hanyuma hafatwa umwanzuro ko u Rwanda ruzakira amarushanwa y’abakuru n’abato ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Nyuma y’iri rushanwa,muri wikendi ishize,abayobozi b’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya karate ndetse n’ab’ishyirahamwe rya Karate ku rwego rw’isi batangajeko iri rushanwa ryageze ku ntego yaryo mu buryo bushimishije.Nicyo gikorwa cya mbere cyari kibereye mu Intare Conference Arena,fully integrated and secure complex ahantu heza kandi hizewe,hafite ibikoresho bitandukanye byorohereza ubwoko bwose bw’ibikorwa byahabera(events).

Gusa mu Rwanda,si byinshi bizwi ku rugendo rusa nk’aho ari rurerure rw’uyu mukino wahurije I Kigali imbaga y’aba karateka b’indashyikirwa muri Afurika basaga 300.baturuka mu bihugu 25.

Karate ni umukino watangirijwe ku kirwa cya Okinawa ho mu Buyapani,mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.Ahangaha,tugiye kugaragaza ibintu 11 by’ingenzi bigaragara muri Karate yo mu Rwanda,ndetse n’ibihe by’ingenzi byaranze urugendo rwayo mu Rwanda.

Intangiriro

Ni bike bizwi ku gihe cya nyacyo abaturage basanzwe,batari abari mu gisirikare,batangiriye gukina umukino wa Karate mbere y’uko yemerwa mu mwaka w’1987.

Mbere y’icyo gihe,uyu mukino wari ubujijwe.Ariko hashingiwe ku byavuzwe na Faustin Musanganya w’imyaka 63,uwo mwaka abakunzi b’imikino njyarugamba bashinze Ihuriro nyarwanda ry’imikino njyarugamba(Association Rwandaise d’Arts Martiaux),rikaba ari ihuriro ry’umukino wa judo,kungfu n’indi njyarugamba.

Ariko benshi bemeza ko uwahoze ari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya PSD,nyakwigendera Francois Nduwumwe witabye Imana muri 2013,ari we wa mbere wigishije abantu umukino wa Karate.Abo kandi batekerezako ibyo byabaye hagati y’imyaka ya za 70 na 80.

Musanganya yiyandikishije bwa mbere nk’umunyeshuri wa karate mu mwaka w’ 1977 muri Kaminuza y’Ababibligi,hanyuma agaruka mu Rwanda mu mwaka w’1983.Yibuka ko icyo gihe,Nduwumwe wari umunyamabanga mukuru w’ihuriro nyarwanda ry’imikino yo gukirana(ARAM),yari yaratangiye kwigisha Karate.

“Nta gushidikanya ko ari we muntu wa mbere wigishije Karate mu Rwanda.Ndatekereza ko yandushaga byibuze imyaka 8 cyangwa 10 y’amavuko.”

Nduwumwe yize imikino njyarugamba ari muri Switzerland.Yigishije ubwoko bw’uyu mukino bwitwa Shito-Ryu,ariko nyuma aza guhindura ajya kuri Shotokan.

Amoko ya Karate azwi cyane

Mu Buyapani, Shotokan-Ryu, Wado-Ryu, Goju-Ryu na Shito-Ryu niyo moko ane ya karate yibandwaho cyane.Shito-Ryu ni ubwoko busigasira tekinike hafi ya zose z’umwimerere za Shuri-te. are the four main styles of Karate.

Mu Rwanda, Shotokan na Wado-Ryu niyo moko y’uyu mukino azwi cyane uyu munsi.Shotokan ni ubwoko bwa Karate bwatangijwe mu 1936,bukaba bwarakuwe mu mikino njyarugamba itandukanye ya Gichin Funakoshi-ufatwa nk’umubyeyi wa karate ivuguruye(yo mu gihe cy’iterambere)-ndetse n’umuhungu we Gigo Funakoshi.Ubwoko bwa Wado-Ryu bwatangijwe n’undi mu maître w’umuyapani witwa Hironori Ōtsuka,mu 1939.

Itangira ry’ishyirahamwe

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda(FERWAKA) ryatangijwe ku mugaragaro muri 2008,ubwo ryabonaga ubuzima gatozi nk’uko itegeko rya minisiteri riri. Ariko ryari rimaze imyaka isaga 10 ririho. Umwaka wa 2008 rero wahaye aba karateka bo mu Rwanda andi mahirwe yo kwishima no gukora cyane mu buzima.

Ku musozo wa semineri y’umwaka wa 2015 ku mikorere y’ihuriro rya karate y’Abayapani,Toshihiro yahaye Nyakwigendera Jean Sayinzoga(akomeze kuruhukira mu mahoro)Dan ya gatandatu,akaba ari yo nkuru u Rwanda rufite kugeza ubu.

Inzinduko zakozwe n’abarimu ba Karate

HidekazuMizutani niwe muyapani  wa mbere wigisha Karate wasuye u Rwanda kuva mu 1987 kugeza mu 1989,muri porogaramu y’abakorerabushake b’abayapani bajya gukorera hanze y’igihugu cyabo”Japan overseas Cooperation  Volunteers program”.N’ubu aracyaza mu Rwanda gutanga amahugurwa atandukanye.

Mu 1988, Teruo Kono,undi mwarimu mu itsinda ry’abarimu b’abayapami bajya mu bihugu bitandukanye kwigisha Wado-Ryu,yasuye u Rwanda.Nyakwigendera Kono witabye Imana muri Mata,2000 afite imyaka 66,yari umwe mu ndwanyi nziza z’abayapani kuva mu w’1956 kugeza mu 1960.

Muri 2009,Kawazoe Masao yasuye u Rwanda mu rwego rwo kumurika ubwoko bwa Karate bwitwa Shoto-kan,kandi hashingiwe ku nama ze n’ibyo yateguye,abarimu ba Karate b’Abarusiya batumiwe mu Rwanda guhera muri 2010.

Muri 2015,Toshihiro Mori,undi mwarimu w’umuyapani wigisha Shotokan,yasuye u Rwanda.Yari aherekejwe ndetse yunganirwa na Kamino Masaru ndetse na nyakwigendera Kasijiima Keiichi [aruhukire mu mahoro]mu gihe yatangaga amahugurwa y’iminsi 3.Byitezwe ko Mori na Masaru bazagaruka mu mpera z’uku kwezi.

Patrick Dupeaux w’Umufaransa, na Ray Young, umwarimu mukuru muri WadoRyu ya Sweden,bari mu zindi nzobere zitari iz’abayapani zikunze gusura u Rwanda zikanahugura Abanyarwanda.

Amarushanwa yitwa”Japan Ambassador Cup”

Sensei Mizutani yongeye gutumirwa I Kigali muri Kanama 2014,mu marushanwa mashya yitwa “Japan ambassador’s Cup”,aho yabaye umusifuzi mukuru mu mukino wa final.

Iri ryari irushanwa ngarukamwaka rishya ryateguwe ndetse rigaterwa inkunga na FERWAKA ku bufatanye na Ambasade y’Abayapani.Ryitabiriwe n’abasaga 150,ariko kuva icyo gihe,uwo mubare wikubye inshuro zirenze ebyiri.Irushanwa ngarukamwaka rya Karate Ambassador’s,ku nshuro yaryo ya gatatu,ryabereye kuri Sitade Amahoro muri Gashyantare.

Ubunyamuryango mu ihuriro rya karate y’abayapani

Muri Kamena 2015,U Rwanda rwabaye umunyamuryango w’ihuriro rya karate y’abayapani(JKA),umwe mu mishinga ya Karate ikomeye kandi imaze imyaka myinshi ku rwego rw’isi.

Ibi byabaye nyuma ya semineri y’iminsi itatu ku mikorere y’iri huriro yabereye kuri sitade Amahoro,ikaba ari yo ya mbere y’ubwo bwoko yabereye mu Rwanda,yari iyobowe n’ibihangange by’abarimu ba karate byari birangajwe imbere n’umuyobozi mukuru w’ihuriro rya karate y’abayapani,Mori Toshihiro.Iri huriro rizobereye kandi ryibanda ku bwoko bwa karate bwitwa Shotokan.Byose nibigenda nk’uko byateganijwe,semineri ya kabiri y’iri huriro izabera I Kigali,ikazaba ku itariki 20 kugeza kuri 24 Nzeli.

Urwego rukuru rw’umukandara w’umukara

Ku musozo wa semineri y’iminsi itatu yigaga ku mikorere y’itsinda ry’abayapani rya karate,Toshihiro yahaye igihembo nyakwigendera Jean Sayinzoga(Aruhukire mu mahoro)cya Dan ya gatandatu,ikaba ari yo nkuru u Rwanda rufite kugeza ubu.Toshihiro yavuze ko icyo gihembo cy’icyubahiro cyahawe Sayinzoga cyari icyo kuba yarunganiye ndetse akanateza imbere Karate mu Rwanda.Sayinzoga witabye Imana umwaka ushize ndetse n’abandi banyarwanda bakuze bake,bateye imbaraga iterambere ndetse n’iyaguka by’uyu mukino mu Rwanda.

Aba Karateka basaga ibihumbi bitatu

Uyu munsi,hari icyegeranyo cyigaragaza ko abagore,abagabo ndetse n’abana b’abanyarwanda basaga ibihumbi bitatu bakina umukino wa Karate,kandi uwo mubare ugenda wiyongera.Uyu munsi hari amatsinda(Clubs) ya karate mu nguni hafi ya zose z’igihugu,harimo amatsinda makuru-cyane cyane ay’abana-abarizwa muri Kigali,Rubavu ndetse no mu yindi mijyi.

Ubuyobozi bw’akarere ka 5

Muri Kanama 2014,Komite nyobozi y’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya Karate(UFAK)yemeje ko u Rwanda rwayobora akarere ka 5 k’iri huriro by’agateganyo.Ibi byabaye nyuma y’uko bitegereje bagasanga hari ibikorwa fatizo bitari biri gukorwa mu myaka ine ishize,ndetse no kuba komite yari iriho yarakomeje kunanirwa,inshuro zikurikiranya,gutegura ibikorwa bya siporo muri ako karere.

Iyo komite nyobozi yahaye u Rwanda inshingano zo kuba Perezida;Visi Perezida:Egiputa,hanyuma Kenya ihabwa Ubunyamabanga.Akarere ka 5 kagizwe n’u Rwanda,Sudani,Eritireya,Somaliya,Uganda,Tanzania,Egiputa,Kenya,Etiyopiya n’u Burundi.

Mu nama rusange y’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya Karate yabaye umwaka ushize,Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda(FERWAKA),Bwana Théogène Uwayo,yatorewe kuba perezida w’akarere ka 5.

Giana Lotfy w’umunyegiputa (Uwambaye ubururu), akaba ari we uri ku mwanya wa mbere ku rwego rw’isi uyu munsi,niwe wahanganye n’umugore w’umu kumite w’ibiro 61kg,muri shampiyona ya 2018 y’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya Karate yabereye I Kigali.

Shampiyona ya 2018 y’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya Karate(UFAK) mu bato n’abakuru

Kuba icyumweru gishize u Rwanda rwarakiriye Shampiyona nyafurika ya karate ya 17 mu bakuru,ndetse rukanakira shampiyona nyafurika ya 9 ya Karate mu bato,byari intsinzi ikomeye kuri Karate yo mu Rwanda.

Uwayo yagize ati:Kwemererwa kwakira amarushanwa ari ku rwego rw’umugabane cyari ikimenyetso cy’icyizere Ishyirahamwe rya karate ku rwego rw’isi ndetse n’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya Karate bifitiye u Rwanda.Shampiyona y’abakuru n’abato y’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya Karate nicyo gikorwa kinini kandi gikomeye cya karate ku mugabane.

Byari ku nshuro ya mbere U Rwanda,cyangwa se ikindi gihugu kiri muri Afurika y’iburasirazuba,cyakira amarushanwa ya Karate ari kuri  uru rwego.Ku nshuro ya mbere,Perezida w’ishyirahamwe rya karate ku rwego rw’isi,Antonio Espinós Ortueta,ndetse na perezida w’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya Karate,Mohamed Tahar Mesbahi,hamwe n’ibindi bihangange ku rwego rw’isi,basuye igihugu cy’imisozi igihumbi.

Iri rushanwa ubwaryo ryari rifite ishusho buri wese yakwifuza kureba.Abakiri bato mu Rwanda bagize amahirwe yo kubona umunyegiputa Giana Lotfy w’imyaka 23,akaba ari nawe uri ku mwanya wa mbere ku isi uyu munsi,atsinda umugore w’umu kumite w’ibiro 61,hanyuma yegukana umudali we wa mbere kuva yabona intsinzi ikomeye muri Shampiyona y’isi y’umwaka wa 2016.

Icyamamare ku isi ndetse akaba n’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2014 ku rwego rw’umugabane,yigaruriye iri rushanwa yerekana Karate iri ku rwego rwo hejuru kandi inoze.

Umudali wa zahabu w’amateka wegukanywe na Ndutiye

Kimwe mu bintu byongereye uburyohe Shampiyona z’abato n’abakuru z’ihuriro ry’amashyirahamwe nyafurika ya Karate mu mwaka wa 2018,ni igihe umunyeshuri wo mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye,Maic Shyaka ndutiye ufite imyaka 17,yahigika abantu 3 bari bahanganye kuri final,maze yegukana umudali wa zahabu wa mbere u Rwanda rwabonye ku mugaragaro.

Uwayo yagize ati:Uburyo u Rwanda rwitaye muri rusange-rukegukana imidali 8 harimo n’umudali warwo wa mbere wa zahabu,byarugaragaje nk’igihugu gifite Karate ikomeye ku mugabane.U Rwanda rwasoje ayo marushanwa ruri ku mwanya wa gatandatu.

Hakuweho uburyo abakinnyi baserukiraga u Rwanda mu mahanga batabihiganiye.

Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Komite Olempike yafashe icyemezo ko nta mukinnyi uzongera kujya yemererwa kujya guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atabanje guhiganwa n’abandi mu gihugu kugira ngo hahabwe amahirwe ushoboye.

IMG_7606
Perezida wa Komite Olempike aganiriza abakinnyi.

Mu mikino imwe n’imwe, hagiye hakunda kuvugwa abakinnyi bumva ko bakomeye bazahamagarwa byanze bikunze igihe cyose ikipe y’igihugu izaba igiye gusohoka mu marushanwa mpuzamahanga, bigatuma birara kuko ntabo bahanganye.

Nk’uko Perezida wa Komite, Olempike Amb. Munyabagisha Valens, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, ubwo habaga igikorwa cyo gutoranya abangavu n’ingimbi bazaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’abato ‘African Youth Games’ izabera Alger, basanze gufata abakinnyi bamwe buri gihe bituma nta mbaraga bashyiramo bikagira n’ingaruka ku musaruro.

Yagize ati “Mu minsi inshize twafashe icyemezo ko abakinnyi bose bajya mu marushanwa mpuzamahanga, bazajya babanza gukora andi marushanwa hano tukareba abari hejuru y’abandi. Mbere amashyirahamwe y’imikino niyo yaduhaga amazina y’abameze neza ariko twabonaga ko bagenda bakirara, bakaba bamara n’igihe batitoza kuko bazi ko ari bo bazagenda.”

Igikorwa cyo gukoresha amarushanwa abitegura gusohokera igihugu cyatangiriye ku bangavu n’ingimbi zikina volleyball yo ku mucanga, aho abakobwa 10 bagize amakipe atanu kuko bakina ari babiri babiri, kimwe n’abahungu bahuriye i Remera bahanganiye itike yo kuzitabira imikino y’urubyiruko ku rwego rwa Afurika iteganyijwe ku wa 18-28 Nyakanga 2018 i Alger muri Algeria.

Mu bakobwa hari hasanzwe hari ikipe ya Munezero Valentine wiga muri IPRC Kigali na Musabyimana Penelope wiga muri Saint Joseph i Kabgayi, yitabiriye amarushanwa ya Commonwealth yabereye Bahamas umwaka ushize ikegukana umudali wa Bronze.

Kubera amabwiriza mashya ya Komite Olempike, iyi kipe yahanganye n’izindi eshatu, yitwara neza ariko haboneka indi igizwe na Ingabire Hycentha wiga muri Saint Joseph na Kayitesi Clementine wiga muri Saint Aloys, nayo ihagaze neza bituma zifatwa zombi zijya mu mwiherero, aho zizakomeza guhatana inziza ikaba ariyo izasohoka.

Mu bahungu, naho hafashwe amakipe abiri yitwaye neza muri atanu yakinnye imikino y’amajonjora, iya mbere igizwe na Kageruka Cedrick na Masabo Bernard biga muri College Christ Roi; indi igizwe na Ngabo Rwamuhizi Romeo wiga muri PSVF de Butare na Ndahayo Dieu Est la wiga muri Don Bosco Gatenga, nabo bajya mu mwiherero hakazavamo imwe izajya muri Algeria.

Muri African Youth Games, u Rwanda ruzaserukirwa mu mikino itatu harimo volleyball, karate no gusiganwa ku maguru, amajonjora y’abazajyayo akazakorwa ku Cyumweru tariki 10 Kamena.

Abana bose bahawe amahirwe yo kugaragaza impano zabo bitandukanye na mbere aho hasohokaga abasanzwe ari aba mbere nta marushanwa yandi bakoze.
Perezida wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha Valens, aganiriza abana bitabiriye amajonjora.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Paul Bitok, ari mu bafashije gutoranya abakinnyi.
Mu bakobwa imikino y’amajonjora yitabiriwe n’amakipe ane, buri imwe igizwe n’abakinnyi babiri.
Perezida wa Komite, Olempike Amb. Munyabagisha Valens, aganira n’itangazamakuru.

<Source: Igihe Ltd>

Basketball: U Rwanda rwavuye ku batoza 7 rugera kuri 30 bafite amahugurwa y’icyiciro cya kabiri.

Abatoza 30 basoje amahugurwa y’icyiciro cya kabiri cy’ubutoza ku wa 11 Gicurasi 2018, basabwe kugaragaza itandukaniro bagatanga umusanzu mu iterambere ry’uyu mukino bahereye mu bato mu gihugu hose kabone n’iyo baba bakorera ubushake.

IMG_5105
Abatoza bitabiriye amahugurwa nahawe impamyabumenyi (Certificates).

Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda aterwa inkunga na Solidarite Olympique. Aya mahugurwa yatangiye kuwa 6 Gicurasi 2018 amara iminsi itandatu abera kuri Stade Amahoro.

Yitabiriwe n’abatoza 30 b’amakipe atandukanye, yaba akina shampiyona, amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye n’abandi bari basanzwe bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (level One) mu butoza bashaka iy’icya kabiri bahugurwa na Dr. Mohamed Habib Cherif, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatoza ba basketball muri Afurika ukomoka muri Tunisia.

IMG_4134

IMG_4245
Umutoza mpuzamahanga, Dr. Habib Cherif yigisha uko batoza.

Mu Rwanda ni abatoza barindwi gusa bari basanzwe bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu butoza barimo Mutokambali Moise wahoze atoza ikipe y’igihugu, Ahishakiye Alexandre, Buhake Albert, Kalima Cyrille, Bahige Jacques, Ngirimana Jean Chrysostome na Bahufite Jean.

Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike mu Rwanda, Rwemalika Felicite, wasoje aya mahugurwa, yasabye abayahawe kuzakoresha neza ubumenyi bungutse, abadasanzwe bafite amakipe batoza bagakoresha kwitanga kuko byanze bikunze inyungu bazazibona.

IMG_5115
Visi Perezida wa mbere wa CNOSR, Madam RWEMALIKA Felicite.

Yagize ati “Ni byiza guhora abantu bihugura kuko haba hari nk’amategeko mashya baba batazi. Batahanye umurava, bahigiye gukoresha ubumenyi bungutse kugira ngo bateze imbere umukino, n’abadafite amakipe biyemeje ko bazakora nk’abakorerabushake wenda nyuma bitewe n’umusaruro batanga n’ako kazi kakaboneka.”

Rwemalika yavuze ko amahugurwa nk’aya azakomeza guhabwa n’abatoza bo mu yindi mikino ndetse n’abandi bantu bose bari mu nzego zigira uruhare mu guteza imbere siporo kuko byagaragaye ko igihe umuntu akora ibyo azi n’umusaruro atanga wiyongera.

Visi Perezida wa kabiri wa Ferwaba, Nyirishema Richard, we yavuze ko kuba aya mahugurwa yarasojwe n’abagore babiri gusa, abandi 28 ari abagabo ni ikibazo gikomeye ariko nk’ubuyobozi bazakomeza gushishikariza abategarugori kuza muri uyu mukino ari benshi.

Yagize ati “Ikibazo cy’abagore bake ntabwo kiri mu batoza gusa kuko no mu bakinnyi dufite amakipe make y’abakobwa ugereranyije n’abahungu. Ni ikibazo tutarebera kuri aya mahugurwa kuko abitabiriye icyiciro cya kabiri aruko hari n’icya mbere barenze.”

Yakomeje agira ati “Nibaza ko mbere yuko tugira abakinnyi benshi twakagombye abatoza benshi b’abagore kuko hari abakinnye Basketball ariko benshi muri bo bagenda baducika. Bamara gushaka abagabo bagahita bahagarika byose. Twihaye intego ko tugomba gushishikariza abagore cyane cyane abakinnye kuko nibura bo basanzwe bazi Basketball bagatangira kuba abatoza.”

IMG_4753
Dr. Habib akosora umutoza witabiriye amahugurwa.
IMG_4868
Dr. Habib yahawe impano mu rwego rwo kumushimira.

Andi mafoto: https://www.flickr.com/photos/158785774@N02/sets/72157694971379211

Itangazo rigenewe Abakunzi ba Siporo mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Gicurasi 2018, Ku cyicaro gikuru cya Komite Olempike (CNOSR) hateraniye inama nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), ubwa Komite Olempike (CNOSR) n’ubwa Federasiyo y’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igamije kurebera hamwe uko icyorezo cya ruswa n’amarozi kivugwa muri Siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru cyacika. 

Imyanzuro y’ibyavugiwe muri iyo nama nyunguranabitekerezo, kanda hano: Itangazo rigenewe Abakunzi ba Siporo (pdf).